Ikipe ya APR FC yanganyije na Gorilla FC ibitego 2-2 mu mukino wa gishuti wabereye ku kibuga cy’imyitozo i Shyorongi.
Kuri uyu wa kabiri tariki 22 Nyakanga 2025 nibwo APR FC yakiriye Gorilla FC ku kibuga cy’Ikirenga i Shyorongi mu karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, umukino watangiye saa cyenda z’umugoroba.
Muri uyu mukino umutoza wa APR FC Taleb Abderrahim yari yakoze impinduka ebyiri mu ikipe yabanjemo ubwo yakinaga umukino wa gishuti wa mbere n’ikipe ya Gasogi United warangiye itsinze ibitego 4-1.
Umuzamu Hakizimana Adolphe yabanje mu kibuga asimbuye Ishimwe Pierre wari wabanjemo mu mukino wa Gasogi United naho rutahizamu Mamadou Sy abanzamo mu mwanya wa Mugisha Gilbert.
Mu bandi bakinnyi ba APR FC babanjemo ni Niyigena Clement, Omborenga Fitina, Nshimiyimana Yunussu, kapiteni Niyomugabo Claude, Ruboneka Jean Bosco, Ngabonziza Pacifique, Raouf Memel Dao, William Togui na Djibril Outtara.
Umukino ugitangira, APR FC yabonye igitego ku munota wa gatatu cyatsinzwe na Mamadou Sy ku mupira yarahawe na Memel Dao, hashize iminota itatu gusa, Gorilla FC yahise yishyura iki gitego kuri kufura (Coup-franc) ya Mosengo Tansele uherutse gusinyishwa na Gorilla FC avuye muri Kiyovu Sports.
Ku munota wa 16, APR FC yongeye kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mamadou Sy gusa n’ubundi cyishyurwa na Nduwimana Frank ku munota wa 28 w’umukino, igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.
Mu gice cya kabiri ntakipe yabashije kubona igitego cy’indi ahubwo umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.
APR FC irakomeza gukina imikino ya gishuti yitegura umwaka utaha w’imikino kuri uyu wa kane ikina n’Intare FC, ku wa gatandatu izakina na Mukura VS, imikino yombi izakinwa saa cyenda z’umugoroba.

