Amavubi yemerewe agahimbazamusyi nyuma yo gutsinda Zimbabwe

85

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” bemerewe agahimbazamusyi na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice nyuma yo gutsinda Zimbabwe igitego 1-0.

Kuri uyu wa kabiri tariki 9 Nzeri 2025 nibwo ikipe y’igihugu ya Zimbabwe yakiriye ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino w’umunsi wa 8 mu mikino y’itsinda C yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze z’Amerika, Mexique na Canada.

Bitewe n’uko igihugu cya Zimbabwe nta sitade gifite yemerewe kwakira imikino mpuzamahanga, uyu mukino wabereye kuri Sitade Orlando y’i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Umutoza w’Amavubi Adel Amrouche yari yakoze impinduka ebyiri mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga ubwo Amavubi yatsindwaga na Nigeria igitego 1-0 mu mpera z’icyumweru gishize, yari yakuyemo Ombolenga Fitina na Aly-Enzo Hamon ashyiramo Muhire Kevin na Kwizera Jojea naho Biramahire Abeddy yari yabanje mu kibuga kuko Nshuti Innocent atari yemerewe gukina uyu mukino kubera amakarita y’umuhondo.

Abakinnyi b’Amavubi 11 babanje mu kibuga

N’ubwo Zimbabwe yakinaga neza ndetse yataka Amavubi gusa ku munota wa 40 Mugisha Gilbert yateye ishoti rikomeye maze umuzamu Washington Arubi wa Zimbabwe ntiyamenya aho rinyuze.

Zimbabwe yagerageje kwishyura iki gitego gusa ntibyayihiriye kuko yanagorwaga bikomeye n’umuzamu w’Amavubi Ntwari Fiacre, umukino urangira Amavubi atsinze Zimbabwe igitego 1-0.

Ntwari Fiacre nyuma yo kwitwara neza ku mukino wa Zimbabwe

Nyuma y’uyu mukino, Perezida wa FERWAFA, Dr Shema yasanze abakinnyi mu rwambariro maze abizeza agahimbazamusyi (Kubakandira akanyenyeri) ku bwo kwitwara neza muri uyu mukino.

Mu yindi mikino yo muri iri tsinda, Afurika y’Epfo yanganyije na Nigeria igitego 1-1 naho Benin inyagira Lesotho ibitego 4-0.

Afurika y’Epfo iracyayoboye iri tsinda n’amanota 17, Benin ni iya kabiri n’amanota 14, Nigeria ni iya gatatu n’amanota 11 n’ibitego 2 yizigamye, u Rwanda ni urwa gatatu n’amanota 11 ntagitego rwizigamye, Lesotho ni iya kane n’amanota 6 naho Zimbabwe ni iya nyuma muri iri tsinda n’amanota 4.

Buri kipe isigaje imikino ibiri muri iri tsinda, u Rwanda rusigaje umukino ruzakiramo Benin i Kigali ku wa 6 Ukwakira 2025 ndetse n’umukino ruzakirwa na Afurika y’Epfo tariki 13 Ukwakira 2025.

Ikipe izaba iya mbere mu itsinda izahita ibona itike y’igikombe cy’isi naho izaba iya kabiri izajya kunyura mu mikino ya kamarampaka.