Amakipe 5 atarimo Rayon Sports na APR FC niyo yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryashyize hanze urutonde rw’amakipe yujuje ibisabwa biyemerera gukina shampiyona y’umwaka utaha, Rwanda Premier Legue nyuma y’isesengura ry’Amakuru n’inyandiko byatanzwe n’Amakipe kugira ngo hatangwe uburenganzira bwo kuzitabira imikino ya Rwanda Premier League.

Kuri uru rutonde rwasohotse kuri uyu wa kabiri tariki 12 Kanama 2025, amakipe agabanyije mu byiciro bitatu: amakipe 5 niyo yujuje ibisabwa, amakipe 10 yahawe ibyangombwa ariko acibwa amande naho ikipe imwe yimwe ibyangombwa.

Amakipe yujuje ibisabwa ndetse yahawe ibyangombwa na FERWAFA biyemerera gukina shampiyona y’umwaka utaha ni Amagaju FC, Marines FC, Rutsiro FC, Musanze FC na Police FC.

Amakipe yahawe ibyangombwa ariko agacibwa amande n’impamvu yabyo ni:

  1. SC Kiyovu: Umuntu umwe afite inshingano 2 kandi bitemewe. Umuyobozi w’ikipe ni nawe ushinzwe imari n’icunga mutungo.
  2. AS Muhanga: Umuntu umwe afite inshingano 2 kandi bitemewe. Umuyobozi w’ikipe ni nawe ushinzwe imari n’icunga mutungo.
  3. Rayon Sports, APR FC na Gicumbi FC: izi kipe ntabwo zerekanye inyandiko zemeza amasezerano y’aho zizajya zakirira imikino yazo.
  4. Mukura VS&L: Yatanze ibyangombwa by’umu-Physiotherapist byarangije igihe ndetse ntiyerekana ibyangombwa byemeza ko ntamuntu ikipe ibereyemo ideni.
  5. Gasogi United: Ntabwo yerekanye amasezerano y’umutoza wa mbere wungirije ahubwo yerekanye ay’umutoza w’ikipe y’abato.
  6. Gorilla FC: Ntabwo yerekanye amasezerano y’umutoza wa mbere wungirije.
  7. AS Kigali: Ntabwo yerekanye ibiro by’aho izajya ikorera n’amasezerano ayemerera kuhakorera ndetse ntabwo yerekanye inyandiko zemeza amasezerano y’aho izajya yakirira imikino yayo.
  8. Etincelles FC: Yujuje ibyangombwa by’umutoza n’amasezerano by’umutoza wungirije ahagombaga kuzuzwa iby’umutoza mukuru.

Ikipe imwe rukumbi yimwe ibyangombwa ni Bugesera FC kuko iterekanye ibyangombwa byemeza ubwisungane mu kwivuza bw’abakinnyi n’abatoza, ntabwo yerekanye umuganga ndetse yatanze imbata itanga ibyangombwa y’umwaka w’imikino wa 2024-25 aho gutanga iy’umwaka wa 2025-26.

FERWAFA yatangaje ko amakipe atanyuzwe n’iyi myanzuro agomba kujurira kuri uyu wa gatatu tariki 13 Kanama 2025 kandi ntarenze kuri uyu wa kane tariki 14 Kanama 2025.

Ku bijyanye n’amande aya makipe yaciye ari mu byiciro bitandukanye aho nk’amakipe atatanze ibibuga yaciye ibihumbi 200 by’Amafaranga y’u Rwanda mu gihe ikipe nka AS Kigali yaciwe ibihumbi 500 RWF kuko ikirenga ku kuba itaratanze ikibuga, idafite n’ibiro by’aho izakorera.

Amakipe ataratanze ibibuga arimo Rayon Sports na APR FC yasabwe gukemura iki kibazo bitarenze tariki 20 Kanama 2025, amakipe atujuje ibyangombwa by’abatoza n’amasezerano yabo arasabwa kuba yabikemuye bitarenze tariki 15 Kanama 2025 naho ikipe ya AS Kigali yahawe kutarenza tariki 30 Kanama kuba yakemuye ibibazo byayo.

Nta tariki ntakuka iremezwa y’igihe Shampiyona y’u Rwanda ya 2025-26 izatangirira gusa biteganyijwe ko ishobora gutangira tariki 19 Kanama 2025.