Afrobasket 2025: Angola yegukanye igikombe itsinze Mali

491
Angola yegukanye igikombe cy'Afurika cya 12

Ikipe y’igihugu ya basketball ya Angola mu bagabo yegukanye igikombe cy’Afurika (Afrobasket) cyaberaga muri iki gihugu n’ubundi itsinze Mali amanota 70-43 ku mukino wa nyuma.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 24 Kanama 2025 nibwo i Luanda muri Angola muri Kilamba Arena habereye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Afurika wahuje Angola na Mali.

Uyu mukino waje kurangira Angola yari mu rugo imbere y’abafana bayo bari bakubise buzuye Arena ku nshuro ya gatatu yikurikiranya ikina, itsinze Mali amanota 70-43 nyuma yo kuyobora uduce twose tw’umukino, 14-10, 18-10, 19-11, 19-12.

Iki ni igikombe cy’Afurika cya 12 Angola itwaye ndetse ibi ibigezeho nyuma y’imyaka 12 kuko yaherukaga gutwara igikombe cy’Afurika muri 2013.

Angola niyo kipe yo ku mugabane w’Afurika imaze gutwara ibikombe byinshi bya Afrobasket, ikurikirwa na Senegal na Misiri zimaze gutwara ibikombe 5.

Angola niyo kipe rukumbi irangije imikino y’Igikombe cy’Afurika idatsinzwe umukino n’umwe naho Mali yabaye iya kabiri ku nshuro yayo ya mbere mu mateka irangirje iyi mikino itsinzwe imikino 3, itsinda imikino 4.

Ikipe y’igihugu ya Senegal yegukanye umwanya wa gatatu ku nshuro ya gatatu yikurikiranya nyuma yo gutsinda Cameroon amanota 98-72.

Umunya-Angola Childe Dundao yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa (MVP) ndetse ashyirwa mu ikipe y’irushanwa hamwe na mugenzi we bakinana Bruno Fernando, abanya-Mali babiri, Mahamane Coulibaly na Aliou Diarra wakiniraga APR BBC ndetse n’umunya-Senegal Brancou Badio.

Childe Dundao yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa (MVP)

Mu bindi bihembo, ikipe yagaragaje imyitwarire myiza (Fair Play) ni Madagascar, uwakoze rebounds nyinshi kurusha abandi ni Aliou Diarra, uwatsinze amanota atatu menshi ni Brancou Badio naho uwatsinze amanota menshi n’ubundi ni Brancou Badio.

Brancou Badio yihariye ibihembo muri Afrobasket 2025

Uko amakipe yakurikiranye muri Afrobasket y’uyu mwaka:

1. Angola (6-0)
2. Mali (4-3)
3. Senegal (5-2)
4. Cameroon (4-3)
5. Nigeria (3-1)
6. Egypt (3-1)
7. Côte d’Ivoire (3-1)
8. Cape Verde (3-2)
9. Guinea (2-2)
10. South Sudan (1-3)
11. Congo DR (1-3)
12. Tunisia (1-3)
13. Rwanda (0-3)
14. Madagascar (0-3)
15. Uganda (0-3)
16. Libya (0-3)