Abantu batatu barimo umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe Francois Xavier, Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta na Kalisa John uzwi nka K John bahamijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ibyaha byo gusakaza amashusho y’umuhanzi Yampano atera akabariro n’umukunzi we bahanishwa igifungo cy’imyaka 3 n’ihazabu ya miliyoni 3 FRW kuri buri wese.
Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzoman nawe wari muri iyi dosiye we yagizwe umwere n’urukiko mu isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa 27 Gashyantare 2026.
Ishimwe Francois Xavier yahamijwe ko yarafite amashusho y’ubwambure ya Yampano muri telefone ye ubundi akajya ayakwirakwiza mu matsinda ya WhatsApp biri mu bigize icyaha.
Pappy Nesta yashinjwe ko yatse amashusho ya Yampano ubundi nawe akayaha Kalisa John biri mu bigize icyaha cyo gukwirakwiza. Kalisa John nawe nyuma yo kubona aya mashusho yayeretse n’abandi nabyo bikaba biri mu bigize icyaha.
Umucamanza yategetse ko Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzoman agizwe umwere kuko we n’ubwo yarafite aya mashusho muri telefone ntiyigeze ayasakaza ndetse hari umunyamakuru wayamwatse amusubiza ko ntayo afite.
Nyuma y’uko Pazzoman agizwe umwere, urukiko rwategetse ko ahita arekurwa mu gihe yarafungiwe i Mageragere.
Abahamijwe icyaha cyo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni bakatiwe igifungo cy’imyaka 3 n’ihazabu ya miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda. Aba bahamijwe iki cyaha bibukijwe ko bafite iminsi 30 yo kujuririra icyemezo cy’urukiko.


