
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Ugushyingo 2025 muri Zaria Court i Remera mu mujyi wa Kigali habereye ibirori byo gutanga ibihembo ku banyafurika bakina umukino w’amagare bahize abandi muri uyu mwaka byiswe Africa Cycling Excellence Awards 2025 byatanzwe ku nshuro ya mbere.
Muri ibi birori byateguwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare muri Afurika (CAC) bya Africa Cycling Excellence Awards 2025 (ACEA) hatanzwe ibihembo 8 aho abahatanye bari bagabanyije mu byiciro 5 bitandukanye.
Abanyarwanda begukanye ibihembo ni Nirere Xaverine wahembwe nk’umukinnyi mwiza mu kiciro cy’abagore mu Rwanda na Masengesho Vainqueur wahembwe nk’umukinnyi mwiza mu kiciro cy’abagabo mu Rwanda.
Nirere Xaverine w’imyaka 23 y’amavuko yabigezeho nyuma y’uko muri uyu mwaka yegukanye irushanwa rya Pupkewitz Megabuild Windhoek Tour muri Namibia, yegukana irushanwa ryo mu Rwanda mu gusiganwa n’ibihe (Rwanda National Time Trial), yegukana irushanwa ry’Intwari, yegukana umudari wa bronze muri Shampiyona y’u Rwanda mu gusiganwa mu muhanda (Rwanda National Road Race Championship), yegukana umudari wa bronze mu gace ka Tour of Tigray Road Race yakiniwe muri Ethiopia, yegukana umwanya wa 11 muri Shampiyona y’isi iheruka kubera mu Rwanda mu kiciro cya Team Trial Mixed Relay ndetse yegukana umwanya wa 27 mu gusiganwa n’ibihe (Individual Time Trial) muri Shampiyona y’isi yabereye mu Rwanda ndetse niwe munyafurika wari waje hafi.

Nirere yegukanye iki gihembo ahigitse abarimo Ntakirutimana Martha, Neza Violette, Masengesho Yvonne na Ingabire Diane.
Masengesho Vainqueur w’imyaka 23 yegukanye igihembo cy’umukinnyi wahize abandi mu Rwanda mu kiciro cy’abagabo abikesha kuza mu bakinnyi 10 ba mbere mu duce (Stage/Etape) 3 twa Tour du Rwanda ndetse no kurangiriza ku mwanya wa 7 ku rutonde rusange rwa Tour du Rwanda, uyu niwo mwanya mwiza u Rwanda rwabonye kuva muri 2019 iri rushanwa ryashyirwa kuri 2.1.

Masengesho yegukanye iki gihembo ahigitse abarimo Byukusenge Patrick, Manizabayo Eric , Mugisha Moise, Munyaneza Didier, Niyonkuru Samuel, Nkundabera Eric na Nsengiyumva Shemu.
Igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka muri Afurika cyegukanwe n’umunya-Mauritius Le Court Kim mu bagore n’umunya-Eritrea Biniam Girmay mu bagabo. Aba bombi ntibabashije kwitabira ibi birori, basangije ababyitabiriye amarangamutima yabo binyuze kuri murandasi.
Le Court Kim yahigitse abanya-Ethiopia babiri bari bahanganye barimo Kiros Kahsay Tsige na Gerefiel Selam Amha abikesha gutwara agace muri Tour de France ndetse akaba umunyafurika wa mbere wambaye umwenda w’umuhondo (Yawambaye iminsi 4) muri iri rushanwa, yegukanye irushanwa rya Liège-Bastogne-Liège ryo mu Bubiligi, yegukana agace muri Tour of Britain, yegukana irushanwa rya Giro dell’Emilia, yegukana umwanya wa gatatu muri UAE Tour, yegukana umwanya wa 5 muri Milan-San Remo mu Butaliyani, muri Tour of Flanders no muri Flèche Wallonne yombi yo mu Bubiligi ndetse yegukana n’umwanya wa 8 muri Shampiyona y’isi y’amagare mu gusiganwa mu muhanda yabereye i Kigali muri Nzeri 2025.
Biniam Girmay yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka ahigitse bagenzi be bo muri Eritrea barimo Henok Mulubhran na Milkias Maekele abikesha kwegukana umwanya wa 15 muri Paris-Roubaix, kwegukana umwanya wa 2 muri Classique Dunkerque mu Bufaransa, kwegukana umwanya wa 3 muri GP de Wallonie mu Bubiligi, kwegukana umwanya wa 5 muri Bretagne Classic mu Bufaransa, kwegukana umwanya wa 7 muri Gand-Wevelgem mu Bubiligi, kwegukana umwanya wa 2 mu gace ka mbere ka Tour de France no kwegukana umwanya wa 14 muri Milan-San Remo mu Butaliyani.
Mu bandi bahawe ibihembo ni umurundikazi Nsengiyumva Odette wahembwe nk’umukinnyi mwiza muri Africa y’Iburasirazuba mu bagore, EAC Best Female Cyclist, umugande Kagimu Charles wahembwe nk’umukinnyi mwiza muri Africa y’Iburasirazuba mu bagabo, EAC Best Female Cyclist, umunya-Burkina Faso Paul Daumont wahembwe nk’umukinnyi mwiza mu batarabigize umwuga (Amateur) muri Afurika naho ikipe y’igihugu y’umwaka yabaye Eritrea yahigitse ibindi bihugu birimo u Rwanda na Mauritius.

Mu bayobozi bakomeye bitabiriye ibi birori barimo Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare muri Afurika (CAC), Dr. Yao Allah-Kouame, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), Ndayishimiye Samson n’umushyitsi mukuru umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe.







