Umunya-Canada w’imyaka 24 y’amavuko Vallieres Mill Magdeleine yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu gusiganwa mu muhanda (Road Race) mu kiciro cy’abagore, yakoresheje amasaha 4, iminota 34 n’amasegonda 48 ku ntera ya kilometero 164.6.
Umunya-New Zealand Fisher-Black Niamh yegukanye umwanya wa kabiri arushwa amasegonda 23 naho Umunya-Espagne Garcia Canellas Margarita Victo yegukana umwanya wa gatatu arushwa amasegonda 27 n’uwa mbere.
Abanyarwanda bane bahatanye muri iki kiciro bose ntanumwe wabashije kurangiza irushanwa yaba Nirere Xaveline, Ingabire Diane, Irakoze Neza Violette na Nzayisenga Valentine.
Abatangiye isiganwa muri rusange bari 106 gusa abakinnyi 53 nibo bonyine barangije isiganwa.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Nzeri 2025 wari umunsi wa karindwi wa Shampiyona y’Isi y’Amagare ndetse washyize akadomo ku bindi byiciro uretse icy’abagabo bazakina kuri iki Cyumweru.
Kuri iki Cyumweru niwo munsi nyamukuru w’ibirori by’igare aho ibihangange bitandukanye birimo umukinnyi wa mbere w’amagare ku isi Umunya-Slovenia Tadej Pogačar n’ibindi bihanganye birimo Remco Evenepoel, Julian Alaphilippe, Biniam Grimay n’abindi bizaba bihatanira umudari wa zahabu mu gusiganwa mu muhanda mu kiciro cy’abagabo.
Isiganwa rizatangira saa 09:45, biteganyijwe ko rizasozwa saa 16:45.
Abazatangira isiganwa ni 165 barimo abanyarwanda batandatu aribo Manizabayo Eric, Masengesho Vainqueur, Byukusenge Patrick, Nkundabera Eric, Muhoza Eric na Nsengiyumva Shemu.

Abasiganwa bazakoresha imihanda ibiri, umuhanda wa mbere bazahagurukira Kigali Convention Centre Gishushu – MTN Mu kabuga ka Nyarutarama kuzenguruka Golf – SOS – MINAGRI – Ninzi – KABC – RIB basoreze Kigali Convention Centre, aha bazahazenguruka inshuro 9 ubundi bafate umuhanda wa Sopetrade – Rond point – Nyabugogo – Ruliba – Norvege – Tapi Rouge – Kimisagara – Kwa Mutwe – Onatracom Gitega – Rond point – Mediheal – Women Foundation Ministries (Kwa Mignone) Ku Muvunyi kugera kuri KCC ubundi bongere bazenguruke mu muhanda wa mbere inshuro 6 babone gusoza.
Imihanda bazakoresha ihwanye n’ibilometero 267.5.
Uyu munsi wo ku Cyumweru niwo uzashyira akadomo kuri Shampiyona y’Isi y’Amagare yaberaga mu Rwanda ku nshuro ya mbere ibera ku mugabane w’Afurika.


