Umunya-Espagne Ostiz Taco Paula yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu bangavu batarengeje imyaka 19 mu gusiganwa mu muhanda (Road Race)

Umunya-Espagne (Kazi) w’imyaka 18 Ostiz Taco Paula yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu bangavu batarengeje imyaka 19 mu gusiganwa mu muhanda (Road Race) akoresheje amasaha 2, iminota 9 n’amasegonda 19 ku ntera ya kilometero 74.

Ostiz yari yegukanye umwanya wa kabiri muri Road Race muri Shampiyona y’Isi y’umwaka ishize wa 2024 yabereye i Zúric mu Busuwisi ndetse yari yegukanye umudari wa feza (Silver) muri Shampiyona y’Isi y’uyu mwaka iri kubera i Kigali mu gusiganwa n’ibihe (Individual Time Trial) ku kiciro cy’abangavu bari munsi y’imyaka 19.

Umutaliyani Pegola Chantal yegukanye umwanya wa kabiri arushwa amatsiyerisi n’uwa mbere naho Umusuwisi Grossmann Anja yegukana umwanya wa gatatu nawe arushwa amatsiyerisi.

Abanyarwanda bahatanye muri iki kiciro uko ari babiri bombi barangije isiganwa banganya ibihe ndetse bakurikirana: Masengesho Yvonne yarangirije ku mwanya wa 48 naho Uwiringiyimana Liliane yasoreje ku mwanya wa 49, aba bombi barushijwe iminota 12 n’amasegonda 20.

Abatangiye isiganwa bari 73, abarangije isiganwa ni 55, abakinnyi 18 nibo batabashije kurangiza isiganwa.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Nzeri Shampiyona y’Isi y’Amagare irakomeza saa 12:05 hasiganwa ikiciro cy’abagore muri Road Race.

Bazahagurukira KCC – Gishushu – MTN – Mu kabuga ka Nyarutarama – kuzenguruka Golf- SOS – MINAGRI – Ninzi – KABC- RIB – MediHeal – Women Foundation Ministries (Kwa Mignone) – Ku Muvunyi – KCC, bahazenguruke inshuro 11 kugira ngo buzuze ibirometero 164.6.

Abatangira isiganwa muri rusange ni 106 harimo abanyarwandakazi bane aribo Ingabire Diane, Irakoze Neza Violette, Nirere Xaveline na Nzayisenga Valentine.