Umutaliyani w’imyaka 18 Finn Lorenzo Mark yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu gusiganwa mu muhanda (Road Race) mu bahungu batarengeje imyaka 23 akoresheje amasaha 3, iminota 35 n’amasegonda 49 ku ntera ya kilometero 164.6.
Ni umudari wa kabiri wa zahabu Lorenzo yegukanye muri Shampiyona y’Isi y’Amagare nyuma y’uwo yegukanye umwaka ushize muri Road Race n’ubundi ariko mu kiciro cy’ingimbi zitarenge imyaka 19.
Umusuwisi Huber Jan yaje ku mwanya wa kabiri amasegonda 31 n’uwa mbere naho umunya-Autriche aza ku mwanya wa gatatu arushwa umunota umwe n’amasegonda 13.
Abanyarwanda bane nibo bahatanye muri iki kiciro barimo Niyonkuru Samuel, Ruhumuriza Aime, Tuyizere Etienne na Ufitimana Shadrack.
Niyonkuru Samuel niwe wabashije kurangiza isiganwa akoresheje amasaha 4, iminota 13 n’amasegonda 31, yarushwaga iminota 16 n’amasegonda 4 n’uwa mbere. Samuel yaje ku mwanya wa 50 mu bakinnyi 56 barangije isiganwa.

Abatangiye isiganwa bari 121 bose hamwe, umuhanda bakoreshaga ni ukuva KCC – Gishushu – MTN Mu kabuga ka Nyarutarama kuzenguruka Golf – SOS – MINAGRI – Ninzi – KABC – RIB – Mediheal – Women Foundation Ministries (Kwa Mignone) – Ku Muvunyi bakagaruka kuri KCC, aha bahazengurutse inshuro 11.
Kuri uyu wa gatandatu Shampiyona y’Isi y’Amagare irakomeza hakinwa umunsi wa karindwi, umuhanda uzakoreshwa ni KCC – Gishushu – MTN Mu kabuga ka Nyarutarama kuzenguruka Golf – SOS – MINAGRI – Ninzi – KABC – RIB – MediHeal – Women Foundation Ministries (Kwa Mignone) – Ku Muvunyi – KCC.
Abazasiganwa ni abangavu bari munsi y’imyaka 19 bazazenguruka (Laps) umuhanda inshuro 5 bizatuma bakora ibirometero 74, bazahaguruka saa 08:20, biteganyijwe ko bazarangiza saa 10:40.
Abanyarwanda (kazi) bazahatana muri iki kiciro ni Uwiringiyimana Liliane na Masengesho Yvonne, abazasiganwa muri rusange ni 73.
Saa 12:05 hazatangira abakuru mu kiciro cy’abagore bazasiganwa ku ntera y’ibirometero 164.6, bazazenguruka inshuro 11, biteganyijwe ko bazarangiza saa 16:45.
Abanyarwanda (kazi) bazahatana muri iki kiciro ni 4 barimo Ingabire Diane, Nirere Xaveline, Nzayisenga Valentine, abazahatana muri rusange ni 106.


