Inyoni Ciconia Ciconia (white stork) zimuka bijyanye nuko ikirere kimeze ziboneka cyane cyane ku mugabane w’Iburayi gusa mu gihe cy’ubukonje zitangira kwimuka zishaka ikirere gishyushye zigifasha kubaho mu buryo zishimiye , ni inyoni zirya udusimba duto zigaragara ku rutonde rwa IUCN status (Least concern).
Bijyanye nuko izi nyoni zigenda zimuka bitewe n’uko ikirere kimeze , mu gihe hari ubukonje bwinshi zimuka mu buryo bwo gushaka ibizitunga kuko zirya udusimba duto .
Izi nyoni zigaragara mu mujyi wa Kigali aho benshi bemeza ko ziza mu gihe cyo kororoka hanyuma zikongera kugenda gusa kugeza ubu ntiharamenyekana aho ziba ziturutse mu buryo buzwi, benshi bagahurizako ziba mu bishanga mu gihe hatangiye gucana izuba mu bishanga bigatuma zimukira mu mujyi.
Ku bijyanye no kubangamira abakorera mu mujyi wa Kigali, abo twaganiriye bavugako izi nyoni za Ciconi ciconia (White stork) zitabangamiye abakorera aho ziherereye, mu bijyanye no kubungabungwa ntizitabwaho cyane kuko zibarizwa ku rutonde rwa IUCN rwa Least concern bivuzeko n’ubwo zigenda zigabanuka ariko bitari ku rwego rukabije, gusa bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere nazo zikwiye kwitabwaho.


