Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025: Umusuwisi Reusser Marlen yatwaye ITT

63

Umusuwisi Reusser Marlen w’imyaka 34 yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 mu gusiganwa n’igihe (Individual Time Trial) ahabwa umwambaro w’umukororombya akoresheje iminota 43 n’amasegonda 9.34 ku ntera ya kilometero 31.2 mu kiciro cy’abagore.

Umuholandi van der Breggen Anna niwe wabaye uwa kabiri akoresheje iminota 44 n’amasegonda 1.23 naho undi muholandi Vollering Demi aba uwa gatatu akoresheje iminota 44 n’amasegonda 14.7.

Abanyarwanda bahatanye muri iki cyiciro ni babiri, Nirere Xaveline yaje ku mwanya wa 27 akoresheje iminota 50 n’amasegonda 7.67 naho Ingabire Diane yaje ku mwanya wa 35 akoresheje iminota 52 n’amasegonda 57.79, abasiganwa muri rusange bari 44.

Kuri iki Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025, i Kigali mu Rwanda muri BK Arena hatangiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025, UCI World Championship 2025 yaribereye bwa mbere mu Rwanda no muri Afurika muri rusange ndetse yabaye iya mbere itangiriye mu nzu kuko abakinnyi bahagurukiraga muri BK Arena imbere.

Mu gutangiza iyi Shampiyona, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Nelly Mukazayire yavuze ko ari icyumweru cy’agatangaza kigiye kuba mu Rwanda ndetse ko u Rwanda rukora ibishoboka byose ngo ruteze imbere siporo mu byiciro byose.

Yagize ati,“Ni ubwa mbere tugiye kugira isiganwa ry’amagare ry’abagore batarengeje imyaka 23 muri Shampiyona y’Isi. Ntekereza ko atari impanuka kuba rigiye kubera i Kigali mu Rwanda. Iki gihugu, gifite Umuyobozi w’indashyikirwa, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, aho guteza imbere no guha agaciro abagore ari bimwe mu biranga ubuyobozi bwe bw’icyitegererezo.”

Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), David Lappartient yashimye Perezida Kagame, asobanura ko ari we washyize imbaraga mu kugeza iri siganwa muri Afurika bwa mbere.

Yagize ati,“Ndashimira Perezida Kagame ku miyoborere ye n’imbaraga abishyiramo kugera ngo bikorwe bitya. Ni irushanwa twiteguye ko rizaba ririmo abafana benshi kuva ryabaho. Bitewe na televiziyo zirenga 100 zizaryerekana, ibihugu byose bizareba ibyiza bitatse u Rwanda n’ubushobozi Afurika yifitemo.”

Shampiyona y’Isi y’Amagare yatangiriye mu kiciro cy’abagore, Nirere Xaveline niwe wabimburiye abandi guhaguruka saa yine n’iminota 20 (10h20).

Nirere Xaveline niwe wabimburiye abandi guhaguruka saa 10:20

Abasiganwa bahagurukiraga muri BK Arena bagaca Kimironko (Simba Supermarket) – Rwahama – Chez Lando – Prince House – Sonatube – Nyanza – Gahanga ku Isoko – Kugaruka Sonatube – Rwandex – Kanogo – Mediheal – Women Foundation Ministries (Kwa Mignone) – Ku Muvunyi ubundi bagasoreza kuri Kigali Convention Centre, ni intera ya metero 31.2.

Nyuma y’icyiciro cyabagore hahise hatangira icyiciro cy’abagabo babimburiwe n’umunyarwanda Nsengiyumva Shemu wahagurutse saa saba n’iminota 45 (13:45), aba baragenda intera ya kilometero 40.6.

Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025: Umusuwisi Reusser Marlen yatwaye ITT

Umusuwisi Reusser Marlen w’imyaka 34 yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 mu gusiganwa n’igihe (Individual Time Trial) akoresheje iminota 43 n’amasegonda 9.34 ku ntera ya kilometero 31.2 mu kiciro cy’abagore.

Umuholandi van der Breggen Anna niwe wabaye uwa kabiri akoresheje iminota 44 n’amasegonda 1.23 naho undi muholandi Vollering Demi aba uwa gatatu akoresheje iminota 44 n’amasegonda 14.7.

Abanyarwanda bahatanye muri iki cyiciro ni babiri, Nirere Xaveline yaje ku mwanya wa 27 akoresheje iminota 50 n’amasegonda 7.67 naho Ingabire Diane yaje ku mwanya wa 35 akoresheje iminota iminota 52 n’amasegonda 57.79, abasiganwa muri rusange bari 44.

Kuri iki Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025, i Kigali mu Rwanda muri BK Arena hatangiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025, UCI World Championship 2025 yaribereye bwa mbere mu Rwanda no muri Afurika muri rusange ndetse yabaye iya mbere itangiriye mu nzu kuko abakinnyi bahagurukiraga muri BK Arena imbere.

Mu gutangiza iyi Shampiyona, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Nelly Mukazayire yavuze ko ari icyumweru cy’agatangaza kigiye kuba mu Rwanda ndetse ko u Rwanda rukora ibishoboka byose ngo ruteze imbere siporo mu byiciro byose.

Yagize ati,“Ni ubwa mbere tugiye kugira isiganwa ry’amagare ry’abagore batarengeje imyaka 23 muri Shampiyona y’Isi. Ntekereza ko atari impanuka kuba rigiye kubera i Kigali mu Rwanda. Iki gihugu, gifite Umuyobozi w’indashyikirwa, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, aho guteza imbere no guha agaciro abagore ari bimwe mu biranga ubuyobozi bwe bw’icyitegererezo.”

Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), David Lappartient yashimye Perezida Kagame, asobanura ko ari we washyize imbaraga mu kugeza iri siganwa muri Afurika bwa mbere.

Yagize ati,“Ndashimira Perezida Kagame ku miyoborere ye n’imbaraga abishyiramo kugera ngo bikorwe bitya. Ni irushanwa twiteguye ko rizaba ririmo abafana benshi kuva ryabaho. Bitewe na televiziyo zirenga 100 zizaryerekana, ibihugu byose bizareba ibyiza bitatse u Rwanda n’ubushobozi Afurika yifitemo.”

Shampiyona y’Isi y’Amagare yatangiriye mu kiciro cy’abagore, Nirere Xaveline niwe wabimburiye abandi guhaguruka saa yine n’iminota 20 (10h20).

Abasiganwa bahagurukiraga muri BK Arena bagaca Kimironko (Simba Supermarket) – Rwahama – Chez Lando – Prince House – Sonatube – Nyanza – Gahanga ku Isoko – Kugaruka Sonatube – Rwandex – Kanogo – Mediheal – Women Foundation Ministries (Kwa Mignone) – Ku Muvunyi ubundi bagasoreza kuri Kigali Convention Centre, ni intera ya metero 31.2.

Nyuma y’icyiciro cyabagore hahise hatangira icyiciro cy’abagabo babimburiwe n’umunyarwanda Nsengiyumva Shemu ukinira Java Innovotec wahagurutse saa saba n’iminota 45 (13:45), aba baragenda intera ya kilometero 40.6.

Undi munyarwanda uri busiganwe muri iki kiciro ni Mugisha Moise ukinira Benediction Club.