Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano n’umufatanyabikorwa uzajya uhemba umukinnyi n’umufana bitwaye neza

32

Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano y’umwaka umwe na epobox Rwanda ishamikiye ku kigo MPost gitanga serivisi z’Ikoranabuhanga mu koherezanya ubutumwa aho iki kigo kizajya gihemba umufana w’umukino (Fan of the match), umukinnyi w’icyumweru (Player of the week) n’umukinnyi w’umwaka (Player of the year).

Kuri uyu wa kane tariki 18 Nzeri 2025 nibwo aya masezerano yasinywe, Rwanda Premier League yarihagarariwe n’umuyobozi wayo Mudaheranwa Yussuf naho epobox yarihagarariwe n’Umuyobozi Mukuru wa MPost, Mohamed Twahir.

Chairman wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf n’Umuyobozi Mukuru wa MPost, Mohamed Twahir, bashyira umukono ku masezerano

Umukinnyi w’icyumweru muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Rwanda Premier League azajya ahembwa ibumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda (200,000 RWF), umukinnyi w’umwaka ahembwe imodoka ifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda (15,000,000 RWF) naho umufana w’umukino ahembwe ibihumbi 25 (25,000 RWF).

Aya masezerano yahise atangira kubahirizwa kuri uyu wa kane tariki 18 Nzeri mu mikino y’umunsi wa kabiri wa Shampiyona.

Mugabo Emmanuel wa Gorilla FC niwe wahembwe nk’umufana w’umukino mu mukino Gorilla FC yanganyijemo na Mukura VS&L igitego 1-1.

Mugabo Emmanuel ufana Gorilla FC yahembwe nk’umufana w’umukino ku mukino wa Gorilla FC na Mukura VS&L

Undi mufana wahembwe ni Umutoni Françoise wa Gicumbi FC wahembwe ku mukino Gicumbi FC yatsinzwemo na APR FC ibitego 2-1 kuri Kigali Pele Stadium.

Umutoni Françoise wa Gicumbi FC yahembwe nk’umufana w’umukino ku mukino Gicumbi FC yakinnyemo na APR FC

Bitaganyijwe ko kuri uyu wa gatanu Rwanda Premier League isinyana amasezerano n’undi mufatanyabikorwa uzajya uhembwa umukinnyi witwaye neza ku mukino muri Shampiyona ndetse n’umukinnyi mwiza w’ukwezi.

Imikino y’umunsi wa kabiri ya Rwanda Premier League irakomeza kuri uyu wa gatanu hakinwa imikino ibiri yombi itangira saa cyenda z’umugoroba, Rutsiro FC kuri Sitade Umuganda irakira Gasogi United naho AS Muhanga yakire Kiyovu Sports kuri Sitade y’Akarere ka Muhanga.