Rwanda Cup 2025: REG BBC na Tigers BBC zitwaye neza mu mikino ibanza ya 1/4 (Amafoto)

239

Ikipe ya REG BBC yatsinze East African University Rwanda (EAUR) BBC amanota 92-80 naho Tigers BBC itsinda Kepler BBC amanota 91-81 mu mikino y’umunsi wa mbere wa 1/4 mu irushanwa rya Rwanda Cup.

Kuri uyu wa gatatu tariki 17 Nzeri 2025 nibwo hakinwe imikino ibiri y’umunsi wa mbere w’amatsinda mu irushanwa rya Rwanda Cup 2025 mu bagabo riri kuba ku nshuro yaryo ya kabiri.

Muri Rwanda Cup hasigayemo amakipe atanu ariyo; APR BBC, REG BBC, EAUR BBC, Kepler BBC na Tigers BBC.

Aya makipe yagabanyijwe mu matsinda atatu, itsinda rya mbere ririmo APR BBC yonyine ari nayo ifite igikombe giheruka, itsinda rya kabiri ririmo REG BBC na EAUR BBC naho itsinda rya gatatu ririmo Tigers BBC na Kepler BBC.

Mu mikino y’amatsinda, amakipe azakina imikino ibiri hagati yayo kugira ngo haboneke ikipe ya mbere n’iya kabiri muri buri tsinda ubundi hakurikireho imikino ya 1/2, APR BBC iri mu itsinda rya mbere izahura n’ikipe izaba yabaye iya mbere mu itsinda rya gatatu naho ikipe ya mbere mu itsinda rya kabiri izahure n’ikipe izaba yaratsinzwe neza mu itsinda rya kabiri cyangwa irya gatatu.

Kuri uyu wa gatatu nibwo hakinwe imikino ya mbere mu itsinda rya kabiri n’irya gatatu, imikino yombi yabereye ku kibuga cya Stecol giherereye mu nganda i Masoro.

Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba REG BBC yatangiye ikina na EAUR BBC iherutse kuzamuka mu cyiciro cya mbere, REG ibifashijwemo na Cleveland Thomas Jr watsinze amanota 23, rebounds 4, agatanga n’imipira 3 yavuyemo amanota yatsinze EAUR BBC amanota 92-80.

Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho uwahuje Kepler na Tigers maze urangira Tigers itsinze amanota 91-81 nyuma yo kwitwara neza kwa Ikishatse Herve watsinze amanota 18, akora rebounds 9, atanga imipira 8 yavuyemo amanota.

Imikino y’umunsi wa kabiri muri Rwanda Cup iteganyijwe kuba kuri uyu wa gatanu, EAUR ikina na REG saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) naho Tigers ikina na Kepler saa mbiri z’ijoro (20h00), imikino yombi izabera muri Stecol.

Ibyavuye mu mikino ibanza ya 1/4 muri Rwanda Cup 2025.