RIB yataye muri yombi bamwe mu bari abakozi ba FERWAFA

30

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi babiri mu bari abakozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, bakurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo, ruswa ndetse no gukoresha inyandiko mpimbamo.

Mu butumwa RIB yanyujije ku rubuga rwayo rwa X yanditse iti,”RIB ku bufatanye na Polisi y’Igihugu (@Rwandapolice) yatangije iperereza kuri bamwe mu bakozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda @FERWAFA bakekwaho ibyaha bitandukanye.

Ubu butumwa bukomeza bugira buti,”Hashingiye kuri iri perereza, RIB yafunze Kalisa Adolphe, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA na Tuyisenge Eric, ushinzwe ibikoresho by’ikipe y’Igihugu Amavubi. Bakekwaho ibyaha birimo kunyereza umutungo, ruswa ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.

Ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera na Kicukiro. Iperereza rirakomeje mu gihe dosiye ya Kalisa Adolphe yo yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.” 

Ubu butumwa busoza bugira buti,”RIB irakomeza kuburira abantu kudakoresha ububasha bahabwa n’umwanya w’akazi barimo mu nyungu zabo bwite kuko bihanwa n’amategeko.

Kalisa Adolphe yaraherutse gusimbuzwa Mugisha Richard ku mwanya w’Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, uyu mwanya Mugisha yawushyizweho nyuma yo gutorwa kwa Dr. Shema Ngoga Fabrice nka Perezida mushya wa FERWAFA.

Mugisha ari kuri uyu mwanya by’agateganyo kugeza igihe cy’inama y’inteko rusange itaha iteganyijwe kuba mu Ukuboza 2025.