Shampiyona y’u Rwanda y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru ya 2025-26 yatangiye kuri uyu wa gatanu tariki 12 kugeza kuri iki cyumweru tariki 14 Nzeri hakinwa umunsi wayo wa mbere.
Ku wa gatanu hakinwe umukino umwe ari nawo wabimburiye indi aho ikipe ya Gorilla FC yari yakiriye AS Muhanga kuri Kigali Pele Stadium saa cyenda z’umugoroba.
Uyu mukino warangiye Gorilla FC itsinze AS Muhanga ibitego 2-0 bya Frank Nduwimana ku munota wa 67 byamugize umukinnyi wa mbere utsinze igitego muri shampiyona y’uyu mwaka naho igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mudeyi Mussa ku munota wa 84.
AS Muhanga izamutse mu kiciro cya mbere uyu mwaka ntabwo yatangiye neza muri shampiyona.


Uyu mukino wasifuwe na Twagirumukiza Abdul
Imikino yakomeje ku wa gatandatu, kuri uyu munsi hakinwe imikino 5.
Etincelles 15:00 Gasogi United
Uyu mukino wabereye kuri Sitade Umuganda i Rubavu wayobowe n’umusifuzi Rulisa Patience warangiye amakipe yombi aguye miswi y’ubusa ku busa.
Uyu mukino niwo wonyine wo ku munsi wa mbere wa shampiyona utarabonetsemo igitego na kimwe.
Bugesera FC 15:00 Gicumbi FC
Uyu mukino wabereye kuri Sitade y’akarere ka Bugesera wayobowe n’umusifuzi Irafasha Emmanuel warangiye Bugesera FC yegukanye amanota atatu nyuma yo gutsinda igitego 1-0.
Igitego cya Bugesera FC cyatsinzwe na Isingizwe Rodrigue ku munota wa 9 w’umukino.
Gicumbi FC ikizamuka mu kiciro cya mbere ntabwo yigeze ibasha kwishyura igitego yari yatsinzwe ndetse uyu munsi wa mbere warangiye ntakipe yazamutse mu kiciro cya mbere ibashije kubona amanota atatu cyangwa inota rimwe.
Ni nyuma y’aho na AS Muhanga yari yatakaje umukino wayo ku wa gatanu.
Mukura VS 15:00 Musanze FC
Uyu mukino wabereye kuri Sitade Kamena i Huye wayobowe n’umusifuzi mpuzamahanga Umutoni Aline warangiye Mukura yari mu rugo itsinze igitego 1-0.
Igitego cya Mukura cyatsinzwe na Joseph Sackey wageze muri iyi kipe avuye muri Muhazi United ku munota wa 45 w’igice cya mbere.
Uyu mukino wabaye uwa mbere wabonetsemo ikarita y’umutuku muri shampiyona ya 2025-26 ndetse uba uwa mbere wabonetsemo amakarita y’umutuku menshi mu mukino umwe kuko wabonetsemo amakarita y’umutuku abiri.
Aya makarita yahawe Joseph Sackey wa Mukura mu mpera z’umukino na Gakwavu Jean Berkimas wa Musanze FC ku munota wa 83, Gakwavu yabaye umukinnyi wa mbere ubonye ikarita y’umutuku muri Shampiyona ya 2025-26.
Umuyobozi w’akarere ka Huye, Sebutege Ange n’umuyobozi w’akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien bombi bari bitabiriye uyu mukino wahuje Mukura na Musanze kuri Sitade Kamena.


Police FC 15:00 Rutsiro FC
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium wayobowe n’umusifuzi mpuzamahanga Uwikunda Samuel warangiye Police itsinze ibitego 2-1.
Ibitego byombi bya Police FC byatsinzwe na Byiringiro Lague ku munota 21 ndetse na penaliti yatsinze ku munota wa 77.
Igitego cya Rutsiro FC ni umuzamu wa Police FC Niyongira Patience wakitsinze byamugize umukinnyi wa mbere witsinze igitego muri Shampiyona y’u Rwanda ya 2025-26.


Kiyovu Sports 18:30 Rayon Sports
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium wayobowe n’umusifuzi mpuzamahanga Ishimwe Jean Claude batazira Cucuri warangiye Rayon Sports itsinze Kiyovu ibitego 2-0.
Ibitego byombi bya Rayon Sports byatsinzwe na rutahizamu w’umurundi Ndikumana Asman ku munota wa 42 no mu minota y’inyongera y’umukino bituma aba umukinnyi wa kabiri warubashije kwinjiza ibitego bibiri mu izamu nyuma ya Byiringiro Lague.
Nyuma y’umunsi wa mbere, aba bombi nibo bayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi n’ibitego bibiri.
Uyu wariwo mukino w’umunsi warutegerejwe n’imbaga nyamwinshi dore ko ari derby y’amateka nk’uko hari bamwe banemeza ko uyu ariwo mukino w’ihangana wa mbere mu Rwanda aho kuba Rayon Sports na APR FC.
Aya makipe yombi yaherukaga guhurira ku mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona mu 1983, bivuze ko imyaka 42 yarishize amakipe yombi adahurira ku mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona.

Imikino y’umunsi wa mbere yasojwe kuri iki cyumweru ikipe ya AS Kigali yakira Amagaju FC kuri Kigali Pele Stadium, umukino wa yobowe na Nshimiyimana Remmy Victor.
Uyu mukino warangiye AS Kigali itunguwe maze itsindwa ibitego 2-1 n’ubwo ariyo yahabwaga amahirwe kuri uyu mukino nyuma yo kugaragaza urwego rwiza mu mikino y’Inkera y’Abahizi yari yateguwe na APR FC.
Ibitego Amagaju FC byatsinzwe na Rachidi Mapoli ku munota wa 45 ndetse na Habineza Alphonse ku munota wa 86, igitego kimwe rukumbi cya AS Kigali muri uyu mukino cyatsinzwe na Ntirushwa Aime ku munota wa 75.


Ku munsi wa mbere wa Rwanda Premier League hakinwe imikino 7 hasigara umukino umwe wagombaga guhuza APR FC na Marine gusa utaramenyekana igihe uzakinwa kuko APR FC iri muri Tanzania mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2025.
Muri iyi mikino 7, ibitego 12 nibyo byabonetse aho 7 muri byo byatsinzwe n’amakipe yari yakiriye naho 5 bitsindwa n’amakipe yari yasuye, umukino umwe niwo utarabonetsemo igitego wahuje Etincelles FC na Gasogi United.
Urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona ruyobowe na Gorilla FC na Rayon Sports zombi zifite amanota 3 n’ibitego 2 zizigamye naho Police FC, Amagaju FC, Mukura VS&L na Bugesera FC zifite amanota 3 n’igitego kimwe zizigamye.
Etincelles FC ni iya karindwi ikurikirwa na Gasogi United zombo zifite inota rimwe, APR FC na Marine zikurikiraho ntanota zifite ntan’umukino zirakina naho AS Kigali ni iya cumi ikurikirwa na Rutsiro FC, Gicumbi FC na Musanze FC zose zidafite inota na rimwe n’umwenda w’igitego kimwe.
Amakipe abiri ya nyuma ni Kiyovu Sports na AS Muhanga zidafite inota n’umwenda w’ibitego 2.
Shampiyona irakomeza kuri uyu wa kane tariki 18 Nzeri 2025 hakinwa umunsi wa kabiri.