Shampiyona y’u Rwanda ya 2025-26 igiye kwanzika

34

Kuri uyu wa gatanu tariki 12 Nzeri 2025 nibwo shampiyona y’ikiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu bagabo mu Rwanda iri bwanzike hakinwa umukino wa Gorilla FC na AS Muhanga saa cyenda z’umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium.

Imikino y’umunsi wa mbere izakomeza kuri uyu wa gatandatu:

  • Etincelles FC 15:00 Gasogi United (Umuganda Stadium)
  • Bugesera FC 15:00 Gicumbi FC (Bugesera Stadium)
  • Mukura VS&L 15:00 Musanze FC (Kamena Stadium)
  • Police FC 15:00 Rutsiro FC (Kigali Pelé Stadium)
  • Kiyovu Sports 18:30 Rayon Sports (Kigali Pelé Stadium)

Imikino y’umunsi wa mbere izasozwa ku Cyumweru hakinwa umukino wa AS Kigali na Amagaju FC kuri Kigali Pelé Stadium saa cyenda z’umugoroba, ni mu gihe umukino uzahuza APR FC na Marine FC hataranzurwa igihe uzakinirwa kuko kuri ubu APR FC iri muri Tanzania aho yitabiriye irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2025.

Amakipe mashya muri Shampiyona ni Gicumbi FC na AS Muhanga mu gihe ayakinnye Shampiyona umwaka ushize gusa ubu akaba azakina icyiciro cya kabiri ari Muhazi United na Vision FC.

Umwihariko wa shampiyona y’uyu mwaka:

Nyinshi mu mpinduka zizagaragara muri shampiyona y’uyu mwaka zishingiye kuri Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Dr Shema Ngoga Fabrice uherutse gutorerwa uyu mwanya asimbuye Munyantwali Alphonse waruwumazeho manda imwe y’imyaka 4.

Zimwe mu mpinduka zizagaragara muri iyi shampiyona:

  • Hazahembwa amakipe umunani (8) ya mbere muri Shampiyona aho guhemba ikipe imwe yatwaye igikombe nk’uko byari bisanzwe.
  • Umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bajya ku rupapuro rw’umukino ntabwo bagomba kurenga umunani (8) ndetse bose bashobora kugira mu kibuga icyarimwe. Mu busanzwe abakinnyi 10 b’abanyamahanga nibo ntarengwa bajyaga ku rupapuro rw’umukino gusa mu kibuga hajyagamo abakinnyi batarenze 6 b’abanyamahanga. Ikiyongera kuri iyi ngingo ni uko kwandikisha umukinnyi w’umunyamahanga bizaba ari miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda kuva mu isoko ry’igura n’igurisha ryo muri Mutarama 2026.
  • Abasifuzi bazazazamurirwa agahimbazamusyi kuva ku munsi wa gatatu wa Shampiyona kuri buri mukino basifuye kave ku bihumbi 47 by’amafaranga y’u Rwanda (47,000 RWF) bahabwaga kagera ku bihumbi 100 (100,000 RWF).
  • Ibiciro by’amatike yo kwinjira muri sitade ku mikino itandukanye bizajya bigengwa na Rwanda Premier League ndetse FERWAFA ntizongera kubigiramo uruhare. Itike ya make yo kwinjira ku mikino ya Shampiyona ntigomba kurenga ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda (5,000 RWF) ndetse ntakipe yemerewe kwinjiza abafana ku buntu keretse mu gihe yabisabye mbere ho icyumweru ndetse ikabyishyurira.

Mbere y’uko Shampiyona itangira, FERWAFA na Rwanda Premier League Board basuye amakipe azakina Shampiyona y’uyu mwaka aganirizwa ku mategeko n’amabwiriza azayigenga.

Biteganyijwe ko Shampiyona izarangira tariki 24 Gicurasi 2026.

APR FC niyo kipe ifite igikombe cya Shampiyona giheruka ndetse ifite ibikombe bitandatu biheruka bya Shampiyona.