Abakinnyi bane baratizwa, urwego rumwe ruravaho: Ibyavuye mu nama yahuje ubuyobozi bwa Rayon Sports na fan Clubs

520

Kuri iki cyumweru tariki 24 Kanama 2025 nibwo ku Ruyenzi mu ntara y’Amajyepfo hateraniye inama nyunguranabitekerezo y’ihuriro rya fan clubs za Rayon Sports riyobowe na Dr Norbert ryari ryatumiyemo abayobozi barimo umuyobozi w’inama y’ubutegetsi, Paul Muvunyi na Perezida wa Association Rayon Sports, Thadeé Twagirayezu.

N’ubwo iyi nama yabaye mu muhezo, itangazamakuru ritemewe kuyikurikirana gusa hari imwe mu myanzuro yavuyemo yamaze kumenyekana nk’uko tubikesha Inyarwanda.

Imwe mu myanzuro yavuye muri iyi nama ivuga ko ikipe ya Rayon Sports igiye gutiza abakinnyi bane barimo umunyarwanda umwe n’abanyamahanga babiri.

Abakinnyi bagiye gutizwa barimo umunyarwanda Ishimwe Ganijuru Elie ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira, abarundi babiri barimo umuzamu Ndikuriyo Patient na Rukundo Abdul Rahman “Paplay” ukina mu kibuga hagati ndetse n’umunya-Cameroon ukina ku ruhande asatira izamu, Innocent Assana Nah.

Amakuru avuga ko Ndikuriyo na Rukundo bashobora kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali.

Indi ngingo yigiwe muri iyi nama ni uko mu nzego ebyiri ziyoboye Rayon Sports hagomba kuvaho urwego rumwe nk’uko RGB yabisabye gusa ibi bikazemezwa mu nama y’inteko rusange iteganyijwe tariki 7 Nzeri 2025.

Amakuru avuga ko urwego rw’Inama y’Ubutegetsi ruyobowe na Paul Muvunyi arirwo rufite amahirwe menshi yo kuvaho.

Indi ngingo ni uko umufana wa Rayon Sports Hadji Kanyabugabo yasabye kwishyurwa miliyoni 35 afitiwe na Rayon Sports gusa ngo yabwiwe ko aba ahawe miliyoni 10 hanyuma andi akazayishyurwa gahoro gahoro.

Ku bijyanye n’abakinnyi bataragaragara mu myitozo y’ikipe ya Rayon Sports nyamara bakiri abakinnyi bayo aribo Fall Ngagne na Youssou Diagne ngo nabo bishyuwe imishahara y’amezi ashize n’ubwo batakoze kandi ngo bagomba kugera mu Rwanda vuba bidatinze.

Perezida wa Rayon Sports, Thadeé Twagirayezu
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Associations Rayon Sports, Paul Muvunyi