Ibitego bitumye Police FC yegukana igikombe cy’Inkera y’Abahizi

118
Police FC yishimiye igikombe cy'Inkera y'Abahizi

Ikipe ya Police FC niyo yegukanye igikombe cy’Imikino y’Inkera y’Abahizi yateguwe na APR FC nyuma yo gutsinda AS Kigali ku munsi wa nyuma w’iyi mikino kuri penaliti.

Kuri iki cyumweru tariki 24 Kanama 2025 nibwo hasojwe imikino y’Inkera y’Abahizi hakinwa imikino ibiri, iyi mikino yombi yabereye kuri Sitade Amahoro.

Iyi mikino yagiye gukinwa AS Kigali ariyo ifite amahirwe menshi yo kwegukana iki gikombe kuko yari iya mbere n’amanota 6, yizigamye igitego kimwe, Police FC yari iya kabiri n’amanota 3, yizigamye igitego, Azam FC yari iya kane n’amanota 3 n’umwenda w’igitego kimwe naho APR FC yari iya nyuma, ntanota na rimwe ifite ndetse ifite umwenda w’igitego kimwe.

Saa cyenda z’umugoroba nibwo imikino yatangiye Police FC ikina na AS Kigali. Iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganyije 0-0 bituma hiyambazwa penaliti.

Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

Police FC y’umutoza Ben Moussa yabyitwayemo neza itsinda penaliti 5-3 bituma nayo igira amanota 6. Police FC yatsinze penaliti zayo 5 zose zatewe na Hakizimana Muhadjiri, Mugisha Didier, Muhozi Fred, Gakwaya Leonard na Yakub Isaa naho penaliti ya AS Kigali imwe yahushijwe na Dusingizimana Gilbert wanateye iya mbere.

Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibuga

Uyu mukino urangiye, amakipe yose yitabiriye iri rushanwa yahawe ibihembo by’ishimwe mbere y’uko umukino wa APR FC na Azam FC utangira.

Umukino watangiye saa kumi n’ebyiri zirenzeho iminota mike, APR FC y’umutoza Taleb Abderahim ihanahana neza umupira ariko idasatira izamu rya Azam FC mu buryo bukomeye.

Azam FC yari ikipe iri guhuzagurika bigaragara ko abakinnyi batamenyeranye neza dore ko banagonganaga kenshi, uku guhuzagurika niko kwaje kuvamo penaliti ya APR FC ku ikosa ryari rikorewe William Togui.

Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga

Aya mahirwe APR FC yaribonye yo gutsinda igitego no guhagurutse abafana bake bari muri sitade yayateye inyoni kuko Djibril Outtara yateye penaliti ariko umuzamu wa Azam FC, Zuberi Foba akayikuramo.

APR FC yakomeje kuyobora umukino ariko bigeze mu minota y’inyongera y’igice cya mbere nibwo Alioum Souane wari wabanje mu kibuga yasubije umupira inyuma agira ngo akine n’umuzamu Ishimwe Pierre ariko amuha umupira mugufi bituma rutahizamu wa Azam FC, Zidane Sereri abaca mu rihumye aba afunguye amazamu, amakipe ajya kuruhuka Azam FC iyoboye n’igitego 1-0.

Abakinnyi 11 ba Azam FC babanje mu kibuga

Mu minota 15 yo kuruhuka nibwo hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati ya APR FC na Azam nk’umuterankunga w’iyi kipe mu gihe cy’umwaka uri imbere. APR FC izajya yambara Azam ku kuboko.

APR FC yashimiye Azam ubufanye yagize mu gutegura Inkera y’Abahizi ndetse impande zombi zasinyanye amasezerano y’imikoranire mu gihe cy’umwaka

Muri iyi minota kandi, hamuritswe imyambaro itatu (3) APR FC izakoresha muri uyu mwaka w’imikino.

Mackenzies basanzwe bamenyerewe ku mbuga nkoranyambaga nibo berekanye imyambaro ya APR FC y’uyu mwaka

Igice cya kabiri cyatangiye n’ubundi APR FC yiharira umupira gusa bigeze ku munota wa 54 Azam FC yabonye kufura yatewe neza na Tepsi Evance maze kapiteni Yahya Zaydi waruhagaze wenyine aba ateretseho umutwe, umupira uhita unyeganyeza inshundura biba igitego cya kabiri cya Azam FC y’umutoza Florent Ibenge ku busa bwa APR FC.

APR FC yahise ijya ku gitutu gikomeye cyo gushaka igitego ndetse ikora impinduka zirimo kuvanamo Mamadou Sy, William Togui na Raouf Memel Dao hakajyamo Mugisha Gilbert, Hakim Kiwanuka na Lamine Bah gusa ntizigeze zitanga umusaruro n’ubwo zafashije mu kotsa igitutu izamu rya Azam FC.

Umukino warangiye Azam FC itsinze APR FC ibitego 2-0, APR FC irangiza imikino y’Inkera y’Abahizi yiteguriye itabashije gutsindo umukino n’umwe, ntanota na rimwe ifite, ahubwo ifite umwenda w’ibitego 3.

Ku rundi ruhande, Azam FC yarigize amanota 6, yizigamye igitego kimwe. Iyi mibare yariyihuje na Police FC na AS Kigali.

Hahise hiyambazwa kureba imikino yahuje aya makipe kugira ngo haboneke ikipe itwara igikombe. Iyi ngingo ntacyo yacyemuye kuko amakipe yose uko ari 3 yatsindanye: AS Kigali yatsinze Azam FC, Azam FC itsinda Police FC na Police FC itsinda AS Kigali.

Hahise hiyambazwa kureba ikipe yinjije ibitego byinshi mu minota 90 byatumye Police FC ihita yegukana igikombe kuko yinjije ibitego 4, yinjizwa 3 naho Azam FC iba iya kabiri kuko yinjije ibitego 3, yinjizwa 2 mu gihe AS Kigali yinjije ibitego 2, yinjizwa 1.

Police FC yishimiye igikombe cy’Inkera y’Abahizi

N’ubwo irushanwa ry’Inkera y’Abahizi ryashyizweho akadomo gusa imikino ya gishuti muri iyi gahunda irakomeje aho ku wa gatanu tariki 29 Kanama 2025, Azam FC izakina na Vipers yo muri Uganda saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Kigali Pele Stadium.

Gahunda rusange y’Inkera y’Abahizi