Rayon Sports yatangaje ko yakuye asaga miliyoni 47,219,500 Frw muri gahunda “Ubururu Bwacu Agaciro Kacu” yarimaze amezi akabakaba abiri.
Kuri uyu wa gatanu tariki 22 Kanama nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje umusaruro wavuye muri gahunda ngarukamwaka “Ubururu Bwacu Agaciro Kacu” igamije guha umwanya abakunzi bayo kuyitera ingabo mu bitugu mu buryo bw’ubushobozi, biyifasha no kuba yagura abakinnyi bashya.
Rayon Sports yatangaje ko igiteranyo cy’amafaranga yakiriye yatanzwe n’umuntu ku giti cye ari 18,201,500 Frw naho ayatanzwe n’amatsinda y’abafana bayo (Fan Clubs) ni 29,018,000 Frw, muri rusange akaba 47,219,500 Frw.

Mu butumwa Rayon Sports yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ishimira abakunzi bayo yagiraga iti,”Rayon Sports irashimira abakunzi bayo bifatanyije muri gahunda ngarukamwaka “UBURURU BWACU AGACIRO KACU 2025”. Igikorwa cyo gushyigikira #Gikundiro yawe muri iyi mpeshyi cyagenze neza. Urukundo uyifitiye ruzakurange iteka.
UBURURU BWACU AGACIRO KACU”
Mu mwaka ushize wa 2024, iyi gahunda niyo yafashije ikipe ya Rayon Sports gusinyisha umukinnyi Muhire Kevin wari kapiteni wayo kuri ubu uri gukinira ikipe ya Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo, naho muri 2023 iyi gahunda yafashije Rayon Sports gusinyisha umugande Joackiam Ojera.
Muri uyu mwaka, biteganyijwe ko n’ubundi inkunga yatanzwe n’abafana ba Rayon Sports izifashishwa mu kongera abakinnyi mu ikipe nk’uko byagaragaye ko ibakeneye mu mukino batsinzwemo na Young Africans ku Munsi w’Igikundiro.