Inkera y’Abahizi: APR FC yongeye kugayika, AS Kigali yitwara neza

358
Byiringiro Lague yishimanye intsinzi n'umukobwa we

Mu mikino y’umunsi wa gatatu w’Inkera y’Abahizi, AS Kigali yitwaye neza itsinda Azam FC yo muri Tanzania igitego 1-0 naho APR FC itsindwa na Police FC ibitego 3-2.

Kuri uyu wa kane tariki 21 Kanama 2025 nibwo hakinwaga umunsi wa gatatu w’imikino y’Inkera y’Abahizi yateguwe na APR FC mu rwego rwo kwitegura umwaka utaha w’imikino.

Saa kumi z’umugoroba nibwo iyi mikino yatangiye, AS Kigali ikina na Azam FC kuri Sitade ya Kigali yitiriwe Pele. Uyu mukino warangiye AS Kigali itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Rudasingwa Prince kuri penaliti ku munota wa 43 nyuma y’uko akorewe ikosa n’umuzamu wa Azam FC mu rubuga rw’amahina.

Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

Nyuma y’uyu mukino, umuyobozi wa AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice yahise aha agahimbazamusyi ka miliyoni 5 RWF iyi kipe ya AS Kigali nyuma yo kwitwara neza.

Saa moya z’umugoroba, hahise hajyamo undi mukino warukomeye cyane wahuje APR FC yateguye iyi mikino na Police FC, ni umukino uzwi nka derby y’Umutekano.

Aya makipe yombi yagiye gukina yaratakaje umukino wa mbere, bivuze ko buri yose yasabwaga gutsinda kugira ngo yigarurire ikizere muri iri rushanwa rizahemba ibihumbi $5 (Akabakaba miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda) ku ikipe ya mbere.

Police FC yatangiye neza ibona igitego ku munota wa 38 w’umukino cyatsinzwe na Byiringiro Lague wanahoze muri iyi kipe ya APR FC. Iki gitego cyabonetse nyuma y’amakosa y’umuzamu Ishimwe Pierre wahawe umupira na Ombolenga Fitina ariko yashaka kuwumusubiza akawihera Byiringiro Lague.

Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibuga

Nyuma yo gutsinda iki gitego, Byiringiro Lague yagituye umukobwa we w’imfura wari muri Sitade wari wagize isabukuru y’amavuko. Abigarukaho yagize ati,”“Ni amarangamutima yari amfashe kubera ko umwana wanjye yari yujuje imyaka 3, Rero sinzi ukuntu byanjemo, Ni ubwa mbere bibaye ni aga kado nari muhaye.”

Iki gitego, APR FC yaje kucyishyura ku munota wa 44 w’umukino gitsinzwe na William Togui ku makosa ya Nzotanga washatse gutanga umupira ariko akawihera William Togui ahagaze neza bigatuma atsinda igitego.

Ku munota wa 71 w’umukino, ikipe ya APR FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mamadou Sy nyuma y’umupira yarahawe neza na Hakim Kiwanuka.

Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga

Police FC yaje kwishyura iki gitego nyuma y’uko APR FC itakaje umupira mu kibuga hagati maze Byiringiro Lague agahita awuhindura neza kwa Mugisha Didier, Mugisha awuteye mu izamu Niyigena Clement awukuramo ariko usanga Muhozi Fred ahagaze neza ahita ashyiramo igitego ku munota wa 77 w’umukino.

Police FC y’umutoza Ben Moussa yarangije umukino ku munota wa 80 nyuma y’igitego cya gatatu cya Mugisha Didier cy’umutwe ku mupira waruturutse kuri kufura yariteye neza na Ishimwe Christian, umukino warangiye Police FC itsinze APR FC ibitego 3-0.

Ubu ku rutonde rw’agateganyo, AS Kigali irayoboye n’amanota 6, Police FC ni iya kabiri n’amanota 3 inganya na Azam FC ya gatatu naho APR FC ni iya nyuma nta nota na rimwe ifite.

Imikino y’Inkera y’Abahizi izakomeza kuri iki Cyumweru tariki 24 Kanama 2025 kuri Sitade Amahoro i Remera, Police FC izakina na AS Kigali saa cyenda z’umugoroba naho APR FC ikine na Azam FC saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.