Ikipe y’umupira w’amaguru ya RIB iri bugufi

325

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rugiye gushinga ikipe y’umupira w’amaguru izakina shampiyona y’u Rwanda nk’uko byemejwe n’umuvugizi warwo Dr. Murangira B. Thierry.

Dr. Murangira yemeje aya makuru ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru IGIHE ubwo yari yitabiriye igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival mu rwego rw’ubukangurambaga bwo gukangurira abantu kwima amatwi ababashuka bakabacucura utwaboaho yagize ati,”Yego iraje vuba aha, turi mu myiteguro twegeranya ibisabwa byose.”

Yakomeje avuga ko iyi kipe y’umupira w’amaguru izashingwa kugira ngo yifashishwe mu kwiyegereza urubyiruko no kubasha kubagezaho ubutumwa butandukanye aho yagize ati,”Ahantu hose hashoboka haduhuza n’urubyiruko tuzahagana, aho bitazadukundira wenda bizaba bitewe n’izindi nshingano. Urubyiruko ni imbaraga z’igihugu ariko turusanga mu byaha bitandukanye, gusa ntabwo twifuza gukomeza kurubona mu byaha.

Uretse RIB, Izindi nzego z’umutekano zirimo Polisi n’igisirikare zisanganywe amakipe ya Police FC, Marines FC na APR FC zose zikina Shampiyona y’ikiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Rwanda.