Bugesera FC yemerewe gukina shampiyona y’umwaka utaha

326

Ikipe ya Bugesera FC yahawe ibyangombwa biyemerera gukina shampiyona y’ikiciro cya mbere y’umwaka utaha nyuma yo kuzuza ibisabwa gusa icibwa amande y’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

Tariki 12 Kanama 2025 nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryashyize hanze urutonde rw’amakipe yemerewe gukina Shampiyona ya 2025-26 (Club licensing) atarimo Bugesera FC yari ikipe rukumbi itarahawe ibyangombwa kuko itari yujuje ibisabwa.

Amakipe arimo Amagaju FC, Marines FC, Rutsiro FC, Musanze FC na Police FC niyo makipe yari yujuje byose ndetse yahawe ibyangombwa byo kuzakina Shampiyona naho amakipe arimo Rayon Sports, APR FC, Kiyovu Sports, AS Muhanga, Gicumbi FC, Mukura VS&L, Gasogi United, Gorilla FC, AS Kigali na Etincelles FC zahawe ibyangombwa ariko zicibwa amande bitewe n’ibyo zitari zujuje.

Bugesera FC yari yimwe ibyangombwa kuko iterekanye ibyangombwa byemeza ubwisungane mu kwivuza bw’abakinnyi n’abatoza, ntabwo yerekanye umuganga ndetse yatanze imbata itanga ibyangombwa y’umwaka w’imikino wa 2024-25 aho gutanga iy’umwaka wa 2025-26.

Nyuma y’uko Ikipe ya Bugesera FC yujuje ibisabwa ikabitanga ndetse igatanga ubujurire isaba gukurirwaho icyemezo cy’uko itari yemerewe gukina muri Rwanda Premier League uyu mwaka, ubu iyi Kipe ubujurire bwayo bwemewe icyemezo cyakuweho yemerewe kuzakina ariko yaciwe amande y’ibihumbi maganatanu (500,000 RWF) kubera amakosa yakoze mu itangwa ry’ibyangombwa bwa mbere.