Umuyobozi wa Yanga Africans, Eng. Hersi Ally Said yashimiye umuyobozi wa Rayon Sports, Thadee Twagirayezu, abafana ba Rayon Sports n’abanyarwanda muri rusange nyuma yo gukina na Rayon Sports muri Rayon Day 2025 (Umunsi w’Igikundiro).
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Eng. Hersi yagize ati,”Ndashimira Ubuyobozi bwa Rayon Sports mpereye kuri Perezida wayo inshuti yange Thadee Twagirayezu na komite ye, abakunzi ba Rayon Sports n’abanyarwanda mwese.
Nge na Yanga SC turabashimiye cyane, mwatwakiriye neza mu mujyi wa Kigali. Ni intangiriro y’umubano mwiza hagati y’amakipe yacu n’abakunzi bayo.
By’umwihariko ndashimira Perezida Paul Kagame ku nkunga ikomeye akomeza gutera siporo mu Rwanda no muri Afurika, bigaragazwa n’igikorwa cyiza nk’iyi sitade Amahoro.”
Yasoje ubu butumwa agira ati,“Ndabifuriza amahirwe mu mwaka w’imikino utaha. Mwarakoze kuri buri kimwe cyose.”
Kuri uyu wa gatanu tariki 15 Kanama 2025 ubwo Kiliziya Gatolika yizihizaga umunsi mukuru wa Asomusiyo-Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, nibwo ikipe ya Rayon Sports yakinaga na Yanga SC mu mukino wo ku Munsi w’Igikundiro muri Sitade Amahoro i Remera.
Nk’uko bimaze kuba igikorwa ngarukamwaka, kuri uyu munsi ikipe ya Rayon Sports yerekanye abakinnyi izakoresha umwaka utaha w’imikino barimo n’umuzamu Pavelh Ndzila uherutse gutandukana na APR FC ubundi ikina umukino na Yanga Africans.

Umukino watangiye Yanga Africans yitsinda igitego mu masegonda ya mbere y’umukino nyuma y’uko myugariro wayo Aziz Andabwile yasubije umupira inyuma ariko ugasanga umuzamu ahagaze nabi umupira ugahita ujya mu izamu.
Yanga SC ntiyacitse intege n’ubwo yaritangiye nabi ahubwo yahise itangira kwataka Rayon Sports mu buryo bukomeye ndetse iza kuyishyura ku munota wa 28 ku gitego cya Andy Boyeli ku mupira yarahawe neza na Pacome Zouzoua.
Pacome Zouzoua yaje gutsinda igitego cya kabiri cya Yanga SC mu minota ya nyuma y’igice cya mbere nyuma y’uburangare bwa Rushema Chris maze igice cya mbere kirangira Yanga iyoboye umukino n’ibitego 2-1.
Mu gice cya kabiri, impande zombi zakoze impinduka gusa Rayon Sports ntiyigeze ibasha kwishyura ndetse ntiyigeze inatera umupira n’umwe ugana mu izamu rya Yanga SC ahubwo yaje gutsindwa igitego cya gatatu mu minota y’inyongera cyatsinzwe na Bakari Mwamnyeto.
Umukino warangiye Yanga SC itsinze Rayon Sports ibitego 3-1 ndetse iyihaye isomo rya ruhago dore ko yayirushije mu mukino hagati mu buryo bwose bugaragara ndetse nyuma y’umukino Yanga SC yashyikirijwe igikombe cya Rayon Day 2025.

Kuva 2021 ikipe ya Rayon Sports itangira gutegura Umunsi w’Igikundiro mu buryo buhoraho ntabwo iratsinda na rimwe kuri uyu munsi.
Gukina na Yanga ni igipimo cyiza kuri Rayon sports dore ko no mu mikino ya CAF Confederations Cup yatomboye ikipe ya Singida Black Stars nayo yo muri Tanzania.




