PSG yegukanye UEFA Super Cup itsinze Tottenham Hotspur

251
PSG yegukanye UEFA Super Cup

Ikipe ya Paris Saint Germain yegukanye igikombe cya UEFA Kiruta Ibindi nyuma yo gutsinda Tottenham Hotspur kuri penaliti 4-3, umukino wari warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Kuri uyu wa gatatu tariki 13 Kanama nibwo ikipe ya PSG yegukanye UEFA Champions League yakinaga na Tottenham Hotspur yatwaye Europa League i Udine mu Butaliyani kuri Sitade Friuli (Blueenergy Stadium).

Tottenham y’umutoza Thomas Frank yatangiye neza itsinda ibitego bibiri bya Micky Van de Ven ku munota wa 39 n’igitego cya Cristian Romero uherutse kugirwa kapiteni w’iyi kipe cyo ku munota wa 48 w’umukino.

PSG yaje muri uyu mukino ihabwa amahirwe menshi yo kwegukana iki gikombe ntabwo yigeze icika intege kugeza ubwo ibi bitego byombi yabyishyuraga ku gitego cya Lee Kang-In cyo ku munota wa 85 no ku cya Gonçalo Ramos cyo mu minota y’inyongera bombi bagiyemo basimbuye.

Nyuma y’uko amakipe yombi anganyije ibitego 2-2 hahise hiyambazwa penaliti ngo zice impaka.

Dominic Solanke warumaze igihe mu mvune yatangiye atera penaliti ya Tottenham ndetse arayitsinda n’ubwo umuzamu Lucas Chevalier wakinaga umukino we wa mbere muri PSG yari yayikurikiye.

Vitinha yateye penaliti ya mbere ya PSG ariko ayitera hanze n’ubwo yari yamaze gutera mu ruhande umuzamu Vicario atari yagiyemo.

Rodrigo Bentancur yatsinze penaliti ya kabiri ya Tottenham ndetse na Gonçalo Ramos atsinda penaliti ya kabiri ya PSG.

Micky Van de Ven wari watsinze igitego cya mbere cya Tottenham yahushije penaliti ya gatatu nyuma y’uko umuzamu akuyemo umupira ndetse Mathys Tel yahushije penaliti ya kane ya Tottenham kuko umupira yawuteye hanze mu gihe Ousmane DembĂ©lĂ© na Lee Kang-In batsinze penaliti ya gatatu n’iya kane za PSG.

Pedro Porro yatsinze penaliti ya gatanu ya Tottenham bisaba ko Nuno Mendes atsinda penaliti ya gatanu ya PSG ngo yegukane igikombe ndetse niko byagenze maze PSG yegukana igikombe cya gatanu muri uyu mwaka w’imikino itsinze kuri penaliti 4-3.

Umufaransa Ousmane DembĂ©lĂ© uhabwa amahirwe yo kwegukana igihembo cya Ballon d’Or gihabwa umukinnyi witwaye neza mu mwaka mu Burayi niwe wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’uyu mukino nyuma y’uko yanatanze umupira wavuyemo igitego cya kabiri.

Ousmane DembĂ©lĂ© yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umukino

PSG itwaye iki gikombe nyuma yo gutakaza igikombe cy’Isi cy’ama-club, FIFA Club World Cup 2025 cyaberaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika itsinzwe na Chelsea ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma.

Muri uyu mwaka ikipe ya PSG y’umutoza Luis Henrique yegukanye igikombe Kiruta Ibindi cyo mu Bufaransa, TrophĂ©e des Champions, Igikombe cy’Igihugu mu Bufaransa, Coupe de France, Shampiyona y’Ubufaransa, Ligue 1, Igikombe gihuza Amakipe yabaye aya mbere iwayo, UEFA Champions League none irengejeho na UEFA Super Cup.

Umutoza wa PSG Luis Enrique mu byishimo byo kwegukana UEFA Super Cup

Hari ku nshuro ya 50 hakinwa UEFA Super Cup nyuma yo gukinwa ku nshuro ya mbere mu 1973 ubwo yegukanwaga na Ajax yo mu Buholandi, cyari igitekerezo cy’umunyamakuru w’ikinyamakuru De Telegraaf cyo mu Buholandi witwaga Anton Witkamp mu 1971.

Kuva icyo gihe, UEFA Super Cup yahuzaga ikipe yabaga yatwaye European Cup ubu izwi nka UEFA Champions League n’ikipe yabaga yatwaye European Cup Winners’ Cup ni nabwo buryo PSG yayikinnye bwa mbere mu 1996 nyuma yo kwegukana European Cup Winners’ Cup igahura na Juventus yari yatwaye UEFA Champions League.

PSG yaje kuyitakaza itsinzwe na Juventus ku giteranyo cy’ibitego 9-2 mu mikino ibiri, umukino wa mbere warangiye ari ibitego 6-1 wabereye i Parc des Princes naho uwa kabiri urangira ari ibitego 3-1 wabereye kuri Sitade La Favorita ubu ikiniraho ikipe ya Palermo mu Butaliyani.

Mu mwaka w’imikino wa 1998-99 nibwo igikombe cya European Cup Winners’ Cup cyahagaritswe na UEFA maze hashyiraho UEFA Europa League ndetse kuva icyo gihe UEFA Super Cup yatangiye guhuza ikipe yabaga yatwaye UEFA Champions League n’ikipe yabaga yatwaye UEFA Europa League ari nako bikimeze na nubu.

Real Madrid niyo kipe imaze kwegukana iki gikombe inshuro nyinshi, yacyegukanye inshuro 6 ikurikirwa na FC Barcelona na AC Milan zimaze kucyegukana inshuro 5 naho PSG ni ku nshuro ya mbere yari yegukanye iki gikombe mu gihe Tottenham aribwo bwa mbere yarikinnye ihatanira iki gikombe.