Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Prof. Omar Munyaneza wabaye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) n’abandi bayobozi babiri bakorera muri icyo kigo.
Kuri uyu wa kane tariki 7 Kanama 2025, RIB yatangaje ko aba batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bya ruswa, itonesha no gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
RIB yakomeje ivuga ko ubu aba batawe muri yombi bafungiwe kuri Sitasiyo zayo Kimihurura na Kicukiro mu gihe hagitunganywa dosiye yabo kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Prof. Omar Munyaneza ufite impamyabumenyi y’Ikirenga mu bijyanye no gucunga amazi [Hydrology and Water Resources Engineering Management] yavanye muri IHE Delft Institute for Water Education yo mu Buholandi yayoboye WASAC kuva muri Nzeri 2023 kugeza tariki 17 Nyakanga 2025 ubwo yasimburwaga na Dr. Asaph Kabaasha.