Ronald Ssekiganda ukinira APR FC yapfushije umubyeyi

17
Ronald Ssekiganda, umukinnyi wa APR FC

Umugande Ronald Sskekiganda ukinira APR FC yapfushije nyina umubyara, Kyakuwa Caroline witabye Imana kuri uyu wa gatanu tariki 25 Nyakanga 2025.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 26 Nyakanga 2025 nibwo haramutse inkuru y’inshamugongo ko umubyeyi wa Ronald Ssekiganda ukinira APR FC n’umuvandimwe we Sharif Ssengendo ukinira KCCA FC, Kyakuwa Caroline yitabye Imana.

Biteganyijwe ko uyu mubyeyi ashyingurwa kuri uyu wa gatandatu saa kumi z’umugoroba ku isaha ya Uganda i Kakooge mu karere ka Nakasongola.

Muri Mutarama 2025 nibwo APR FC yaguze Ronald Ssekiganda wari kapiteni wa SC Villa gusa yaje muri iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda muri iyi mpeshyi nyuma y’uko shampiyona zari zirangiye.

Ssekiganga ukina mu kibuga hagati yugarira amaze gukinira APR FC umukino umwe, ni umukino wa gicuti iyi kipe yatsinzemo Intare FC ibitego 4-0.

Ronald Ssekiganda, umukinnyi wa APR FC
Sharif Ssengendo ukinira KCCA FC, umuvandimwe wa Ssekiganda