APR FC irakina umukino wa gishuti na Gorilla FC

211
APR FC ifitanye umukino wa gishuti na Gorilla FC

Kuri uyu wa kabiri tariki 22 Nyakanga 2025, ikipe ya APR FC irakina umukino wa gishuti n’ikipe ya Gorilla FC kuri Sitade Ikirenga iherereye i Shyorongi.

Uyu mukino uraba ari uwa kabiri ikipe ya APR FC ikinnye nyuma y’uwo yakinnye na Gasogi United ukarangira iwutsinze n’ibitego 4 kuri 1 cya Gasogi United.

Umukino wa APR FC na Gorilla FC uratangira saa 15:00.

Nyuma yo kurangiriza ku mwanya wa 7 muri shampiyona y’umwaka ushize, ikipe ya Gorilla FC ni imwe muziyubatse mu buryo bukomeye dore ko yasinyishije abakinnyi barimo Masudi Narcisse wari kapiteni w’Amagaju FC, AKAYEZU Jean Bosco wakiniraga AS Kigali na Mosengo Tansele wari kapiteni wa Kiyovu Sports.

Gorilla FC kandi yongereye amasezerano y’umwaka umwe umutoza mukuru wayo Alain Kirasa.

Uyu ni umukino ugamije gukomeza gufasha APR FC kwitegura umwaka utaha w’imikino ndetse n’umutoza wayo mushya Taleb Abderrahim akabasha gusuzuma ubuhanga bw’abakinnyi be.

Bitaganyijwe ko APR FC izakina indi mikino ya gishuti irimo uwo izakina n’ikipe y’igihugu ya Nigeria ya CHAN tariki 29 Nyakanga, Simba SC yo muri Tanzania tariki 17 Kanama, na Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo tariki 23 Kanama.

APR FC izatangira umwaka w’imikino ikina na Rayon Sports mu mukino w’Igikombe cy’Iruta Ibindi mu Rwanda (FERWAFA Super Cup) tariki 13 Nzeri 2025.

APR FC ifitanye umukino wa gishuti na Gorilla FC