Jeremy Doku yahawe ibyangombwa bya Ghana

233
Jeremy Doku yahawe passport ya Ghana

Rutahizamu uca ku ruhande wa Manchester City w’imyaka 23 y’amavuko Jérémy Doku ukinira ikipe y’igihugu y’Ububiligi yahawe ibyangombwa bya Ghana.

Jérémy Baffour Doku yavutse tariki 27 Gicurasi 2002 avukira i Antwerp mu Bubiligi ku babyeyi babiri bo muri Ghana, David na Belinda.

Mu Bubiligi niho Doku yakuriye akina no mu ikipe y’abato ya Anderlecht yaje kumuzamura mu ikipe nkuru muri 2018 mbere yo kwerekeza muri Rennes mu Bufaransa ubundi akayivamo muri 2023 ajya muri Manchster City akinira kuri ubu.

Doku yakiniye ikipe y’igihugu y’Ububiligi kuva mu ikipe y’abatarengeje imyaka 15 kugeza kuri ubu mu ikipe nkuru gusa ibi ntibyatumye yibagirwa inkomoko ye muri Ghana.

Mu mpera z’ukwezi gushize ubwo Manchester City yasezererwaga na Al-Hilal mu Gikombe cy’Isi cy’ama-club cyegukanywe na Chelsea cyaberaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abakinnyi b’iyi kipe bahise bajya mu biruhuko,

Icyo gihe Doku yahise yerekeza muri Ghana mu biruhuko ndetse niho ari kugeza n’ubu aho yakoze ibikorwa bitandukanye by’urukundo ndetse ategura n’ibikorwa bigamije guteza imbere umupira w’amaguru muri Ghana.

Kuri uyu wa mbere nibwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Ghana, Hon. Samuel Okudzeto Ablakwa yatangaje ko Doku hamwe n’ababyeyi be, mukuru we na bashiki be babiri bato bahawe ibyangombwa (Passport) bya Ghana.

Jeremy Doku n’umuryango we bahawe ibyangombwa (Passport) bya Ghana

Minisitiri Ablakwa yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa X (rwahoze rwitwa Twitter) aho yagize ati,”Ibi byari ibyifuzo bya Jérémy n’umuryango we ubwo bampamagaraga icyumweru gishize-nishimiye ko twabahaye passports uyu munsi.”

Yakomeje agira ati,”Nk’umuntu ufite ubwenegihugu bubiri, yemerewe guhabwa passport ya Ghana. Iyi ntambwe ishimangira ubushake bwa Jérémy Baffour Doku bwo kongera kwihuza na Ghana n’ubwo akinira Ububiligi.”

Minisitiri Ablakwa yasoje agira ati,”Ndamwifuriza amahirwe menshi mu mwuga we.”

Kuva Doku yagera muri Manchester City amaze kuyikinira imikino 84, yayitsindiye ibitego 14, atanga imipira 20 yavuyemo ibitego naho mu mikino 33 amaze gukinira ikipe y’igihugu y’Ububiligi yayitsindiye ibitego 3, atanga imipira 11 yavuyemo ibitego.