Umutoza wa Manchester United, Ruben Amorim yatangaje ko Andre Onana ariwe uza kubanza mu izamu mu mukino wo kwishyura wa Europa League iyi kipe ifitanye na Lyon kuri Old Trafford.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu, Ruben Amorim yagize ati;”Nk’umutoza ariko wabayeho n’umukinnyi ngerageza gukora buri kimwe cyafasha umukinnyi mu bihe nk’ibi.
Rimwe na rimwe tuvuga ibijyanye no gutoza abakinnyi imikinire gusa tuba tugomba no kubatoza mu mutwe. Ibyo bibafasha kugaruka mu irushanwa neza.”
Yakomeje agira ati,”Onana ariteguye. Yagize icyumweru cyo kwitekerezaho ndetse kuri nge numvaga ko atari ngombwa ko akina nibwo nakinishije Altiy (Bayindir). Kuri uyu mukino ntekereza ko Onana ariwe ndibushyire mu kibuga.”
Mu mukino ubanza wabereye mu Bufaransa wa 1/4 cy’irangiza cya Europa League warangiye Lyon inganyije na Manchester United ibitego 2-2, ibitego byose Manchester United yatsinzwe byaturutse ku makosa y’umuzamu Andre Onana.
Aya makosa ya Onana yatumye umutoza Ruben Amorim atamushyira mu bakinnyi bagombaga gukina na Newcastle United ku Cyumweru tariki 13 Mata 2025 muri shampiyona y’Ubwongereza, yabanje mu izamu Altiy Bayindir usanzwe ari umuzamu wa kabiri wa Manchester United.
Uyu mwanya Bayindir yarabonye nawe ntiyawukoresheje neza dore ko ikipe ya Manchester United yatsinzwe uyu mukino ibitego 4-1 harimo n’igitego cya kane cyaturutse ku makosa ye.
Europa League niyo nzira rukumbi Manchester United isigaranye yayihesha kuzakina imikino mpuzamahanga umwaka utaha kuko muri shampiyona ntaho ishobora kumenera, kuri ubu iri ku mwanya wa 14 n’amanota 38, kandi nabwo irasabwa kwegukana iri rushanwa.