Volleyball: REG VC yivunnye Police VC mu kanya nk’ako guhumbya

REG VC yatsinze Police VC amaseti 3-0 mu mukino wabimburiye indi y’umunsi wa 11 muri Shampiyona y’u Rwanda ya volleyball mu bagabo wabereye muri St Famille kuri uyu wa gatanu tariki 23 Mutarama 2026.

Uyu mukino watangiye saa mbiri n’igice z’ijoro nyuma y’umukino APR yatsinzemo EAUR mu bagore.

REG VC y’umutoza Mugisha Bavuga Benon yarifite akazi gakomeye ko gutsinda uyu mukino kugira ngo yigarurire ikizere cyo kuba yaza mu makipe 4 ya mbere azakina imikino ya kamarampaka (Playoffs), indi ngingo yarengeraga REG ni uko yakiniraga ku kibuga isanzwe yitorezaho.

Mu mukino ubanza, REG yari yaratsindiwe kuri iki kibuga n’ubundi na Police amaseti 3-1 ari nayo mpamvu Police y’umutoza Musoni Fred yarifite amahirwe menshi yo gutsinda uyu mukino.

REG VC yatangiye itwara iseti ya mbere ku manota 25-17, abari muri St Famille bagoberwa uko bigenze.

REG VC yongeye gutwara iseti ya kabiri yayigoye cyane kuko byayisabye gukuramo amanota 5, iyi seti yayitwaye ku manota 25-23.

REG VC yarimeze neza kuri uyu mukino yongeye gutwara iseti ya gatatu ari nayo yayihaye intsinzi ku manota 25-18. Umukino byari byitezwe ko utinda kurangira wakinwe igihe kitageze ku minota 90.

Muri rusange, REG VC yabaye nziza mu kuboloka (Blocks) imipira ndetse no mu kwataka neza ndetse yariri mu mukino cyane ugireranyije na Police bari bahanganye.

Police yagowe cyane no kugarura imipira (Receptions) byatumaga Angiro Gedeon avamo hakajyamo Gasore ndetse na libero Manzi Saduru yavuyemo hajyamo Matsiko Salomon.

Uyu ni umukino wa 4 Police itsinzwe muri Shampiyona bituma ikomeza kugira amanota 20 iri ku mwanya wa kane, REG iyikurikira ku mwanya wa 5 imaba ihise igira amanota 19 ariko irusha Police umukino umwe.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Mutarama 2026 Shampiyona irakomeza muri St Famille, saa tanu Kepler ikina na KVC, saa cyenda REG ikina na Kirehe, saa kumi n’imwe Gisagara ikina na RP Ngoma naho saa moya z’ijoro EAUR ikine na APR.