Cary-Hiroyuki Tagawa wamamaye muri sinema nka Jenerali Rucenge yitabye Imana

Tagawa muri filime Bridge of Dragons akina ari General Ruechang

Umukinnyi wa sinema w’umuyapani Cary-Hiroyuki Tagawa wamamaye mu Rwanda nka Jenerali Rucenge yitabye Imana ku myaka 75 azize uguturika kw’imitsi y’ubwonko (Stroke) nk’uko byemejwe n’umuhagarariye (Manager) ku wa kane tariki 4 Ukuboza 2025.

Tagawa yitabye Imana agaragiwe n’umuryango we muri Santa Barbara ho muri California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Cary-Hiroyuki Tagawa yamenyekanye cyane mu Rwanda mu myaka ya za 2010 kubera filime yakinnye yitwa Bridge of Dragons ari umusirikare ufite ipeti rya jenerali yitwa General Ruechang.

Izina rya Jenerali Rucenge ryaje kwamamara kubera umusobanuzi wa filime warugezweho icyo gihe Nkusi Thomas uzwi nka Yanga wasobanuye iyi filime.

Kubera Yanga abenshi baziko iyi filime Bridge of Dragons yitwa ‘Umwana w’intambara’ dore ko umukinnyi w’imena uyigaragaramo Dolph Lundgren aba yitwa WarChild aribyo bivuga ‘Umwana w’intambara’ mu Kinyarwanda.

Uretse filime ya Bridge of Dragons yo mu 1999, Tagawa yakinnye n’izindi filime zitandukanye zirimo The Art of War, Planet of the Apes, Tekken, Mortal Kombat n’izindi.