Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Central African Republic, Faustin Archange Touadéra

Perezida Kagame (Ibumoso) yakiriye mugenzi we wa Central African Republic, Faustin Archange Touadéra

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Kagame Paul yakiriye mugenzi we wa Central African Republic, Faustin Archange Touadéra wageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2025 mu ruzinduko rw’iminsi ibiri agiye kugirira mu Rwanda.

Abayobozi bombi baganiriye ku bijyanye n’ubufatanye mu by’umutekano buri hagati y’ibihugu byombi aho ingabo z’u Rwanda, RDF zikomeje ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, UN bwo kubungabunga amahoro muri Central African Republic.

Perezida Kagame na Perezida Touadéra banaganiriye ku buryo ibihugu byombi byafatanya mu bintu bitandukanye mu kurema amahirwe yagirira inyungu abanyagihugu b’ibihugu byombi bayoboye.

Umubano wihariye w’u Rwanda na Central African Republic wazamutse cyane muri 2014 ubwo ingabo z’u Rwanda zoherezwaga muri iki gihugu kubungabunga amahoro.