Umuhanzi Bill Ruzima yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB akurikiranyweho kunywa no gutunda ibiyobyabwenge biri mu bwoko bw’urumogi.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry yemereye ikinyamakuru IGIHE ko Bill Ruzima yatawe muri yombi tariki 15 Ugushyingo 2025.
Amakuru akomeza avuga ko kugeza ubu Bill Ruzima afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura nyuma yo gufatirwa mu murenge wa Kimihurura ho mu karere ka Gasabo.
Bill Ruzima uri mu bahanzi badashidikanywaho ku mpano bafite yo kuririmba byihariye ku ijwi rye yemera ko yatangiye gukoresha urumogi muri 2022.
Bill Ruzima wanabaye mu itsinda Yemba Voice yafatanyaga na Kenny Sol na Mozzy Yemba Boy yakunzwe mu ndirimo zirimo ‘Imana y’abakundana’, ‘Mu nda y’isi’, ‘umuzunguzayi’, ‘no regret n’izindi, akaba yaratawe muri yombi nyuma y’igihe gito amaze mu Rwanda kuko yarakubutse mu Budage kwiga.
Itegeko nimero 69/2019 ryo ku wa 08 Ugushyingo 2019 rihindura itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rivuga ko icyaha cyo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge gihanishwa igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 20 Frw ariko atarenga miliyoni 30 Frw.



