Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi abantu babiri bakurikiranyweho icyaha cyo gusakaza amashusho y’umuhanzi Yampano arimo atera akabariro n’umukunzi we.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B Thierry yemeje aya makuru avuga ko abatawe muri yombi ari Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo na Kalisa John uzwi mu myidagaduro nka K John, ubu aba bombi bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB i Kanombe mu Mujyi wa Kigali.
Mu cyumweru gishize inkuru nyamukuru mu myidagaduro yo mu Rwanda yari amashusho y’umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano ari mu gikorwa cy’abakuru n’umukunzi we.
Aya mashusho yatangiye gusakara cyane tariki 9 Ugushyingo 2025 bikavugwa ko hari uwagize uruhare mu gusakaza aya mashusho kuko Yampano yavuze ko we ntaruhare yabigizemo.
Indi nkuru wasoma: Yampano yasabye imbabazi ku bw’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ari mu bikorwa by’abakuru


