Umuhanzi Kirikou Akili yegukanye imodoka mu irushanwa ryateguwe n’ikigo Superbat Burundi abikesha indirimbo ye igezweho yise ‘Aha ni he?’ yatowe nk’indirimbo y’umwaka.
Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere ryasojwe ku wa gatandatu tariki 15 Ugushyingo 2025 nyuma y’amezi 2 ryari rimaze riba.
Ubwo yahabwaga iki gihembo yagize ati,”Ndashimira Imana n’abateguye Superbat kuba bampaye iyi modoka. Iyi ni intambwe ikomeye mu buzima bwange, kuko ntari narigeze mpabwa imodoka na mbere. Umuryango wange nizo mbaraga zange, iyi modoka ndayibatuye nk’uko buricyo mfite ari icyabo.”
Umuraperi Youssufu Akbar Niyonkuru, uzwi ku izina rya Kirikou Akili yegukanye imodoka ahigitse umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Alvella Muhimbare.
Indirimbo Aha ni he? imaze amezi 3 isohotse, kugeza ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 5 ku rubuga rwa YouTube.




