Umuhanzikazi w’umunyarwanda France Mpundu yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we w’umuhanzi w’umunya-Niger, Doctar Moctar mu kiganiro The Sectet Story Africa cyacaga imbonankubona kuri Canal+ ku wa gatandatu tariki 15 Ugushyingo 2025.
Mpundu n’umukunzi we Moctar bakundanye nyuma yo guhurira muri Afurika y’Epfo mu kiganiro The Sectet Story Africa gica kuri Canal+ kinashamikiyeho irushanwa ry’abahanzi riri kuba.
Aba bombi bakaba bari muri Afurika y’Epfo n’ubundi muri iri rushanwa rya The Sectet Story Africa risigayemo abantu 6 kugeza ubu bagomba ku 4 bazerekeza muri 1/2, aho uzahiga abandi azeguakana ibihumbi 50 by’amadorali ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ($50,000) ubwo ni arenga miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda.
France Mpundu yakunzwe mu ndirimo zitandukanye zirimo ‘Nzagutegereza’, ‘Nabikoze’, ‘Umutima’ n’izindi.



