Ngabonziza Augustin waririmbye indirimbo “Ancilla” yitabye Imana

Umuhanzi Ngabonziza Augustin wamenyekanye mu myaka yo hambere yitabye Imana azize uburwayi ku myaka 63 y’amavuko.

Kuri uyu wa mbere tariki 3 Ugushyingo 2025 nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Ngabonziza Augustin wari umaze iminsi arwariye mu bitaro bya CHUK.

Ngabonziza yamenyekanye kuva mu 1980, yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Ancilla’, ‘Rugori rwera’, ‘Rwanda rwatubyaye’, ‘Nateseka’, ‘Have winsiga’, ‘Nkumi nziza’ n’izindi.

Nyakwigendera Ngabonziza yaririmbaga ku giti cye ariko yanaririmbye muri Orchestre Les Citadins na Orchestre Irangira.

Umuhanzi Ngabonziza Augustin yitabye Imana