Tanzania: Umushoramari akaba n’umuhanzi Juma Jux yatwikiwe iduka, Diamond Platinumz arahunga

Juma Jux

Umushoramari akaba n’umuhanzi wo muri Tanzania Juma Mussa Mkambala uzwi nka Juma Jux yatwikiwe iduka rihagaze miliyoni $780 n’abigaragambya muri Tanzania.

Imyigaragambyo yo muri Tanzania yatangiye ku wa gatatu ubwo habaga amatora y’Umuyobozi w’igihugu ku wa gatatu tariki 29 Ukwakira 2025.

Abigaragambya biganjemo urubyiruko bavuga ko bashaka impinduka muri Politike y’iki gihugu ndetse iyi myigaragambyo ikomeza gutizwa umurindi no kuba bamwe mu bakandida bashoboraga guhangana na Dr Samia Suluhu Hassan mu matora barafunzwe mbere y’uko amatora atangira.

Iduka rya Juma Jux ryatwitswe n’abigaragambya kuko yari mu bahanzi bagaragaye bashyigikiye na Dr Samia Suluhu Hassan mu gihe yiyamamazaga.

Ibi byabaye mu gihe Juma Jux n’umugore we Priscilla bari bibereye i Lagos muri Nigeria.

Juma Jux n’umugore we Priscilla

Diamond Platinumz nawe w’icyamamare muri Tanzania nk’umuhanzi n’umushoramari yahise asiba amafoto n’amashusho (Posts) byari ku mbuga nkoranyambaga ze bijyanye no gushyigikira Dr Samia Suluhu Hassan.

Amakuru aremeza ko Diamond Platinumz yahise afata rutemikirere akerekeza i Mombasa muri Kenya ahunze imyigaragambyo iri muri Tanzania dore ko byahwihwiswaga ko abigaragambya bagambiriye kumugirira nabi.

Diamond Platinumz yasibye posts zose zamamazaga Dr Samia Suluhu Hassan