Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, General Muhoozi Kainerugaba yifurije isabukuru nziza y’amavuko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wagize isabukuru y’imyaka 68 kuri uyu wa 23 Ukwakira 2025.
Mu butumwa Gen. Muhoozi yanyujije ku rubuga rwa X yagize ati,”Isabukuru nzia Afande Paul Kagame. Urakabeho indi myaka. Warakoze ku buyobozi bwawe bw’intangarugero, bubereye icyitegererezo u Rwanda, akarere ndetse na Afurika muri rusange. Imibanire, ubushuti n’ubufatanye biri hagati y’ibihugu byacu bikomeze, birambe kandi birusheho gukomera.“

Perezida Kagame yavutse tariki 23 Ukwakira 1957 avukira i Nyarutovu mu cyahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo mu mudugudu wa Buhoro.
N’ubwo atakuriye mu Rwanda gusa niwe wari ku ruhembe rw’ingabo za RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga abatutsi mu 1994 ndetse zikabohora u Rwanda.
Paul Kagame yayoboye u Rwanda kuva 2000 gusa yatorewe manda ye ya mbere mu 2003, kugeza ubu azwi nk’umuyobozi w’ikitegererezo ku bandi bo muri Afurika no ku isi muri rusange ndetse yagize uruhare rugaragara mu iterambere ry’u Rwanda kugeza ubu.
U Rwanda rwavuye mu gihe cy’icuraburindi ubu ruri mu bihugu bifite ahazaza hafite ikerezo ndetse ni intangarugero ku bindi bihugu.