Ingabire Marie Immaculée waruyoboye Transparency International Rwanda yitabye Imana

Ingabire Marie Immaculée wari Umuyobozi mukuru w’Umuryango Ushinzwe Kurwanya Ruswa n’Akarengane (Transparency International Rwanda) wa yitabye Imana Ku myaka 64 y’amavuko azize uburwayi.

Amakuru y’urupfu rwa Ingabire Marie Immaculée yemejwe na Transparency International Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 9 Ukwakira 2025 binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Ni ubutumwa bwagiraga buti,”Tubabajwe bikomeye no gutangaza ko Umuyobozi wa TI_Rwanda yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Ukwakira 2025 nyuma y’igihe yaramaze arwaye. TI-Rwanda yihanganishije umuryango we n’inshuti ze. Naruhukire mu mahoro.”

Ingabire yageze mu Rwanda muri 2001 nyuma yo gukurira mu buhungiro mu gihugu cy’u Burundi ari naho yize amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari naho yize Kaminuza.

Yavuze ko yakuze yifuza kuziga amategeko gusa ntibyamukundira kuko yari mu buhungiro byatumye yiga itangazamakuru muri Kaminuza ni ubwo atariryo yashakaga nyuma yo kwiga indimi mu mashuri yisumbuye.

Kwiga itangazamakuru byatumye akora muri ORINFOR igihe kitari gito ndetse akorera n’ibinyamakuru bitandukanye byandika.

Muri 2004 ubwo Transparency International Rwanda yashingwaga mu Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yari mu bantu 20 bayitangije ndetse yatorewe kuyiyobora muri manda ye ya kabiri muri 2015.

Ingabire Marie Immaculée ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda.

Ubutumwa TI_Rwanda yanyujije ku mbuga nkoranyambaga