Volleyball: Amakipe 12 yo mu kiciro cya mbere ategerejwe muri Medwell Initiative 2025

Amakipe 12 yo mu kiciro cya mbere azitabira imikino ya Medwell Initiative 2025.

Amakipe 12 yo mu kiciro cya mbere mu babago n’abagore ategerejwe mu irushanwa ritegura shampiyona ya volleyball rya Medwell Initiative2025 rigiye gukinwa ku nshuro ya mbere kuva kuri uyu wa gatanu tariki 10 Ukwakira 2025.

Amakipe azitabira mu kiciro cya mbere mu bagabo ni amakipe 7 harimo APR VC, Police VC, REG VC, Kepler VC, Gisagara VC, EAUR VC na KVC naho mu kiciro cy’abagore harimo amakipe 5 ariyo Police WVC, APR WVC, RRA VC, Kepler WVC na EAUR WVC.

Uretse amakipe yo mu kiciro cya mbere, muri iri rushanwa hategerejwemo n’amakipe ane (4) y’ibigo by’ubuzima ndetse n’amakipe y’abakanyujijeho mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Tariki 10 Ukwakira 2025 nibwo irushanwa rizatangira hakinwa imikino y’amajonjora hanyuma tariki 11 Ukwakira hakinwe imikino ya nyuma muri Petit Stade i Remera.

Medwell Initiative 2025 ni irushanwa ryateguwe n’umuryango IMEGH (Initiative for Medical Equity and Global Health) ku bufatanye na Supra Event n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB.

Muri iri rushanwa ntabwo hategerejwe imikino ya volleyball gusa ahubwo hazabamo n’ibindi bikorwa birimo nk’urugendo rwo gukangurira abantu gukora siporo ruzaba ku wa gatanu tariki 10 saa kumi nimwe z’umugoroba (17h00) kuri Kigali Golf Club, igikorwa cyo gutanga amaraso ndetse n’ibihembo bizahabwa abantu baharanira iterambere ry’imibereho myiza y’abakozi mu nzego z’ubuvuzi.

Iyi gahunda yateguwe hagendewe ku myaka irenga 5 y’ubushakashatsi bwakozwe n’umugoryango IMEGH bwagaragaje ko abakozi barenga 20% bo mu rwego rw’ubuzima bafite ikibazo cy’umunaniro ukabije (burnout) kandi hafi abagera kuri 50% bafite ibyago byinshi byo kugira umunaniro ukabije, bityo ikaba yarateguwe mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abakozi bo mu nzego z’ubuzima binyuze mu mikino.

Dr. Eugene Tuyishime watangije iyi gahunda yaragize ati,”Twateguye Medwell initiative kugira ngo twibutse akamaro ko kwita ku mibereho myiza y’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima no kwirinda umunaniro ukabije mu kazi (burnout) dukoresheje imikino. Turi gukorana n’ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda kuko risanzwe ritegura amarushanwa ya Serie A (abagabo n’abagore) rikurikirwa ku rwego rw’igihugu, tugamije kugeza ubutumwa bwacu ku bakozi bo mu nzego z’ubuzima ndetse n’abanyarwanda bose.

MEdwell Initiative ishingiye ku nkingi enye (4) zirimo; ubukangurambaga no kwigisha akamaro ko kwirinda umunaniro ukabaije mu kazi no guteza imbere imibereho myiza y’abakozi bo mu nzego z’ubuzima, kugira umuco wo kwitabira imikino, kugira umuco wo gushimira no gushaka ibisubizo ugendeye ku bushakashatsi.

Abakanyujijeho mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ni bamwe mu bazakina muri Medwell Initiative 2025.