Pyramids FC yo mu Misiri yasezereye APR FC yo mu Rwanda mu ijonjora rya mbere muri CAF Champions League iyitsinze ku giteranyo cy’ibitego 5-0 mu mikino ibiri nyuma yo kuyitsinda ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura.
Kuri iki Cyumweru tariki 5 Ukwakira 2025 ikipe ya Pyramids FC yari yakiriye APR FC kuri Sitade yitiriwe tariki 30 Kamena (30 June Stadium) mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere muri CAF Champions League.
APR FC yagiye gukina uyu mukino idafite abakinnyi bayo barimo Seidu Dauda Yussif na Mamadou Sy bahagaritswe n’umutoza na Mugisha Gilbert wasigaye mu Rwanda kuko yarafite ubukwe n’umukunzi we Mpinganzima Josephine.
Umutoza Taleb Abrerrahim yari yakoze impinduka 3 ugereranyijwe n’umukino ubanza, kuko Dauda atarahari yakoze impinduka agarura Ruboneka Jean Bosco mu kibuga hagati (Mu mukino ubanza yari yakinnye ku ruhande asatira), umwanya Ruboneka ubushize yakinnye yawushyizeho Hakim Kiwanuka hanyuma umwanya wa Mugisha Gilbert awushyiramo Denis Omedi.

Ku ruhande rwa Pyramids FC, umutoza Krunoslav Jurcic utatoje uyu mukino kuko yabonye ikarita y’umutuku mu mukino wabanje yari yakoze impinduka ebyiri mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga ugereranyije n’ababanjemo ubushize, yakuyemo Ewerton Dasilva na Mahmoud Abdelahafiz Abdelsabour ashyiramo Mostafa Zico na Mostafa Fathi.
APR FC yatangiye umukino itsindwa igitego ku munota wa 43 cyatsinzwe na Mostafa Ziko, ni igitego cyaturutse kuri koruneri, kugeza aha APR FC yasabwaga gutsinda ibitego 3 kugira ngo ibashe gukomeza.
APR FC yongeye gutsindwa igitego cya kabiri ku munota wa 61 cyatsinzwe na Ahmed Atef ndetse itsindwa n’igitego cya gatatu ku munota wa 63 cyatsinzwe na Mohamed Hamdi, ibitego byombi byatsindishijwe umutwe.
N’ubwo APR FC nk’ikipe yatsinzwe yari yitezweho kwataka cyane kuko ntanicyo yarikiramira siko byagenze kuko ahubwo Pyramids FC yayokejeho umuriro ishaka ibindi bitego n’ubwo itabashije kubibona.
APR FC yagize umukino mubi cyane kuko itabashaga no guhererekanya umupira inshuro zirenze eshatu byatumaga itabona n’uburyo bufatika bwo kugera imbere y’izamu rya Pyramids FC nk’uko byagenze mu mukino ubanza.
APR FC yahise isezererwa na Pyramids ku nshuro ya gatatu yikurikiranya ku giteranyo cy’ibitego 5-0 mu mikino ibiri, ku nshuro ya mbere yasezerewe ku giteranyo cy’ibitego 6-1, ku nshuro ya kabiri isezerererwa ku giteranyo cy’ibitego 4-2.
Pyramids FC izahura na Ethiopian Insurance yo muri Ethiopia mu ijonjora rikurikiyeho ari naryo rya nyuma mbere yo kubona itike y’amatsinda ya CAF Champions League, Ethiopian Insurance yasezereye Mlandege yo muri Zanzibar ku giteranyo cy’ibitego 4-3.