Kubona amanota 3 kuri As Kigali bikomeje kugorana

Umukino wa 3 wabimburiye indi muri Rwanda Premier League hagati ya As Kigali na Gorilla FC kuri Kigali Pele stadium watangiye 15:00h , umukino watangiye amakipe agenda gake gake , ku munota wa 15 AS Kigali itangira kwataka ndetse igerageza gushaka igitego binyuze ku buryo Iyabivuze Osee yagerageje gusa umuzamu Muhawenayo Gad amubera ibamba,guhera kumunota wa 25 ikipe ya Gorilla FC yatangiye nayo kugerageza amahirwe yo gushaka ibitego binyuze kumipira Akayezu Jean Bosco yateraga ashakisha abataka gusa bikarangira nta musaruro bitanze .

 

Iminota 45 yarangiye umukino wongerwaho iminota 2, AS Kigali yabonye amahirwe akomeye yo kubona igitego  binyuze ku mupira Ntirushwa Aime yahaye Iyabivuze Ose ahita nawe awutanga kwa Tuyisenge Arsene gusa ayo mahirwe ayatera inyoni , igice cyambere gisozwa amakipe yose nta gitegi abonye .

Nturushwa Aime

 

Igice cya Kabiri cyatangiranye impinduka Rudasingwa Prince yinjira mukibuga , arinako abatoza bakomeje gukora impinduka zitandukanye ,kuruhande rwa Gorilla FC hinjiyemo Darcy asimbuye Omar aza gutsinda igitego.

muminota yinyongera ikipe ya As Kigali yakorewe penaliti kuri Rudasingwa Prince ikozwe na Voctor Mourda , iterwa na Rudasingwa Prince ayitsinda neza umukino urangira amakipe amakipe agabanye inota rimwe kuri rimwe , umukinnyi witwaye neza ku mukino ni Nduwimana Eric wa Gorilla FC wakinaga kuri 3 .

As Kigali ibonye inota ryambere muri shampiyona ya 2025-2026 ,mugihe Gorilla FC imaze kugira amanota 5 byatumye ihita ifata umwanya wa 2 kutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Umufana watsindiye amafaranga kumukino.