Kuri uyu wa gatanu tariki 3 Ukwakira 2025 Shampiyona y’u Rwanda y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa gatatu.
Kuri uyu wa kane tariki 2 Ukwakira, imikino y’umunsi wa kabiri wa Shampiyona yashyizweho akadomo Rayon Sports yakira Police FC kuri Kigali Pele Stadium, umukino watangiye saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.
Uyu mukino warangiye Police FC ibonye amanota atatu nyuma yo gutsinda Rayon Sports igitego 1-0 cyatsinzwe na Nsabimana Eric “Zidane” ku munota wa 21 w’umukino.
Uyu mukino wabaye uwa gatatu w’amarushanwa wikurikiranya Rayon Sports itsinzwe nyuma yo gutsindwa imikino ibiri ya Singida Black Stars yo muri Tanzania mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederations Cup.
Imikino y’umunsi wa gatatu wa Shampiyona iratangira kuri uyu wa gatanu saa cyenda z’umugoroba (15h00) kuri Kigali Pele Stadium ikipe ya AS Kigali yakira Gorilla FC, umukino urasifurwa na Kayitare David.
Imikino ya Shampiyona irakomeza kuri uyu wa gatandatu, Musanze FC yakira Bugesera FC kuri Sitade Ubworoherane, Mukura VS&L yakira Kiyovu Sports kuri Sitade Kamena i Huye, na Marine FC yakira Rutsiro FC kuri Sitade Umuganda, imikino yose izatangira saa cyenda z’umugoroba.
Ku Cyumweru Shampiyona izakomeza hakinwa imikino itatu, Amagaju FC azakira Gicumbi FC kuri Sitade Kamena saa cyenda z’umugoroba, Gasogi United yakire Rayon Sports kuri Kigali Pele Stadium saa cyenda z’umugoroba naho Police FC yakire AS Muhanga kuri Kigali Pele Stadium saa 18:30.

Umukino APR FC yagombaga kwakiramo Etincelles FC washyizwe ku itariki 3 Ukuboza 2025 kuko APR FC yerekeje mu Misiri mu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League izakinamo na Pyramids FC, umukino ubanza warangiye Pyramids FC itsindiye APR FC i Kigali ibitego 2-0.
Kuri uyu munsi wa gatatu wa Shampiyona nibwo abasifuzi batangira guhembwa ibihumbi 100 (100,000 RWF) kuri buri mukino basifuye ndetse umukino wa Rayon Sports na Police FC wabimburiye indi aho hagiye kuzajya hahembwa umukinnyi witwaye neza ku mukino.
Nsabimana Eric “Zidane” niwe watangiye ahembwa nk’umukinnyi mwiza w’umukino, yahembwe ibihumbi 100 (100,000 RWF) n’umuterankunga Be One Gin.
