Umutoza w’Amavubi yahamagaye abakinnyi azakoresha ku mikino ya Benin na Afurika y’Epfo 

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Adel Amrouche yahamagaye abakinnyi 23 azifashisha ku mikino ibiri iri muri uku kwezi kwa 10 yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Tariki 10 Ukwakira, Amavubi azakira Benin ku munsi wa 9, ku munsi wa 10 ari nawo wa nyuma yakirwe na Afurika y’Epfo tariki 14 Ukwakira 2025.

Mu bakinnyi bakinnye mu mikino y’umunsi wa 7 n’uwa 8 ubwo Amavubi yatsindwaga na Nigeria akanatsinda Zimbabwe habayemo impinduka nke.

Umukinnyi mushya wahamagawe mu ikipe y’igihugu wahamagawe bwa mbere ni Joy-Lance Mickels usanzwe ukina nka rutahizamu mu ikipe ya Sabah AFC ikina ikiciro cya mbere muri Azerbaijan.

Michels yavutse tariki 29 Werurwe 1994 avukira mu Budage, muri uyu mwaka w’imikino amaze gukina imikino 11, yatsinze ibitego 9, atanga umupira umwe wavuyemo igitego.

Abakinnyi barimo Ombolenga Fitina na Nduwayo Alexis ba APR FC, Maes Dylan Georges Francis, Ngwabije Bryan Clovis na Mukudju Christian ntibongeye guhamagarwa mu gihe abarimo Byiringiro Jean Gilbert na Ruboneka Jean Bosco bakinira APR FC bongeye kugirirwa ikizere.

Abakinnyi Amavubi yahamagaye