APR FC yatsinzwe na Pyramids FC yo mu Misiri ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere mu gushaka itike ye CAF Champions League mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Kuri uyu wa gatatu APR FC yari yakiriye Pyramids FC mu mukino watangiye saa munani z’umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium imbere y’abafana uruvunganzoka bari baje kwihera ijisho.

Umukino watangiye amakipe adafungura umukino ku mpande zombi gusa Pyramids FC y’umutoza Krunoslav Jurčić ikanyuzamo ikataka izamu rya Ishimwe Pierre inyuze mu mpande.
Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya 0-0, igice cya kabiri kigitangira Pyramids FC yahise ibona igitego ku munota wa 47 w’umukino gitsinzwe na rutahizamu wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Fiston Kalala Mayele nyuma y’amakosa ya Ronald Ssekiganda watakaje umupira.
APR FC yagerageje uburyo bwo kwishyura iki gitego yarimaze gutsindwa, isatira izamu rya Pyramids FC mu buryo bukomeye, ikubita umutambiko y’izamu ubugira kabiri, ibona n’igitego cya Mamadou Sy gusa kirangwa kubera yari yaraririye.
Umuzamu wa Pyramids FC Ahmed Naser Naser Mahmoud Moawad Elshenawi nawe yabereye ibamba ikipe ya APR FC, ayikuriramo imipira myinshi yashoboraga kuba yabyaye ibitego.
Umukino uri kujya mu minota ya nyuma, ubwugarizi bwa APR FC bwongeye gutakaza umupira ufatwa neza n’umukinnyi wa Pyramids FC ahita awuhereza Fiston Kalala Mayele nawe ntiyatinzamo atsinda igitego cya kabiri cya Pyramids FC.
Igitego cya kabiri cya Pyramids FC cyabonetse nyuma y’uko umutoza wayo Krunoslav Jurčić yari yahawe ikarita y’umutuku azira kubwira nabi umusifuzi, bivuze ko atazatoza umukino wo kwishyura.
Umukino warangiye Pyramids FC itsindiye APR FC i Kigali ku nshuro ya mbere mu nshuro ebyiri baherukaga gukinira i Kigali mu myaka ibiri itambutse.
Tariki 5 Ukwakira 2025, Pyramids izakira APR FC mu mukino wo kwishyura mu Misiri.
APR FC izab ifite akazi ko kwinjiza ibitego bitatu kuzamura mu izamu rya Pyramids FC kandi igashyiramo ikinyuranyo cy’ibitego bibiri, ibintu bigoye kuzabikorera mu Misiri kuko mu nshuro ebyiri baheruka guhurirayo nta na rimwe APR FC iratsindirayo cyangwa ngo yinjirizeyo igitego kirenze kimwe.



