Menya Reverse Vending Machines zifashishwa mu gutunganya purasitike.

34

 

Mu Rwanda, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, hari ibikorwa byinshi bigamije kugabanya ikoreshwa rya purasitike mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

 

Ibi bikorwa bigamije guca burundu ikoreshwa rya purasitike idashobora gukoreshwa inshuro nyinshi birimo: amashashi n’ibikoresho bya purasitike byangiza ibidukikije, murwego rwo gufasha abaturage no kubarinda gukoresha purasitike, hatangijwe ibikoresho bikoze mu bindi bintu bishobora kongera gukoreshwa cyangwa ibyuma, aha abaturage barashishikarizwa gukoresha udukoresho twiganjemo ibyuma, amakarito, cyangwa ibindi bikoresho bitangiza ibidukikije.

 

Mu rwego rwo gukangurira abaturage kubungabunga ibidukikije mu mujyi wa Kigali hashyizweho imashini zo kwakira imyanda zizwi nka “Reverse Vending Machines” (RVMs) mu bice bitandukanye harimo Stade ya Kigali Pele, agace ko mu mujyi wa kigari kazwi nka Car-Free Zone, ku isoko rya Agaciro Kimironko nahandi ,izi mashini zikorana n’ibikoresho bya purasitike nk’amabido ya purasitiki, uducupa duto dukozwe muri purasitike, ibikoresho byibirahuri, amasahani ya aluminiyumu.

Uburyo 3 bwingenzi Reverse Vending Machines ikoramo

1.Kwakira Imyanda: Abakozi babishinzwe bashyira ibikoresho bya purasitike (nk’amabido ya purasitiki, amasahani ya plastike) cyangwa ibyuma by’aluminiyumu (nk’amasahani ya aluminiyumu cyangwa ibirahuri) muri izi mashini zikoreshwa mu buryo bwo kubika ibyo bikoresho kugira ngo bikurikiranwe.

2.Gutandukanya no Gukusanya: Iyo ibikoresho byashyizwemo, imashini zifatanya mu gutoranya no gutandukanya ubwoko bw’imyanda (purasitike cyangwa aluminiyumu) zibika buri bwoko mu buryo butandukanye kugira ngo bitunganywe nyuma.

3.Gutunganya Imyanda: Imashini zikusanyije ibyo bikoresho byoherezwa munganda kugirango byongere gutunganywa aho bivanwamo imyanda, bikabyazwamo ibindi bikoresho bishya, cyangwa bigakoreshwa mu buryo bunyuranye (nko gukora ibikoresho bishya by’ubwubatsi cyangwa ibindi).

 

Izi gahunda zose zerekana uburyo Kigali yita ku gukoresha neza ibikoresho no kurengera ibidukikije binyuze mu ikoranabuhanga hamwe nubufatanye bw’abaturage, ibi byose bigamije kurengera ibidukikije no kwita ku bukungu bw’igihugu, mu buryo bwo kurwanya imyanda, kandi bikaba bikomeje gufasha mu guteza imbere igihugu mu buryo burambye.