William Saliba yongereye amasezerano muri Arsenal

Myugariro w’umufaransa William Saliba yongereye amasezerano y’igihe kirekire muri Arsenal azamugeza muri 2030 nyuma y’uko ayo yarafite yari kuzamugeza muri 2027.

Kuri uyu wa kabiri tariki 30 Nzeri 2025 nibwo Saliba w’imyaka 24 y’amavuko yashyize umukono ku masezerano ye mashya muri Arsenal.

Nyuma yo kongera amasezerano, Saliba yagize ati,”Aha ni nko mu rugo. Dufite ikipe nziza, dufite abakinnyi beza, dufite abatoza beza. Umutoza (Arteta) ni mwiza kuri ngewe bityo ni ahantu heza ho kuguma.”

Yakomeje agira ati,”Nishimira iteka kwambara umwenda wa Arsenal. Ngerageza gutanga buri kimwe kandi noneho nzatanga ibirenze ku bw’ikipe ndetse n’abafana.”

William Saliba yahise aba umukinnyi wa gatatu uzajya uhembwa amafaranga menshi muri Arsenal nyuma yo gusinya amasezerano mashya, yavuye ku mushahara ungana n’ibihumbi £190 ku cyumweru gusa agiye guzajya ahembwa ibihumbi £250 ku cyumweru (Arenga miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda), abakinnyi bahembwa amafaranga menshi muri Arsenal mbere ya Saliba ni Bukayo Saka na Kai Havertz.

William Alain André Gabriel Saliba yageze muri Arsenal muri 2019 afite imyaka 19 avuye muri Saint-Étienne y’iwabo mu Bufaransa aguzwe miliyoni £27, icyo gihe yahise aguma muri iyi kipe nk’intizanyo kugeza muri 2020.

Muri Mutarama 2021, Saliba yatijwe muri Nice ubundi aharangiriza umwaka w’imikino wa 2020-21 mbere yo kongera gutizwa muri Marseille muri Nyakanga 2021 aho yakinnye umwaka w’imikino wa 2021-22.

Muri uwo mwaka yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka mu Bufaransa, ashyirwa mu ikipe nziza y’umwaka ndetse afasha ikipe ya Marseille kubona umwanya wo gukina UEFA Champions League.

Saliba yatangiye kwifuzwa n’amakipe menshi ariko we atangaza ko yifuza kuguma muri Arsenal ari nako byaje kugenda ahabwa kwambara nimero 12 mu mugongo n’ubwo nyuma y’umwaka umwe yaje guhabwa kwambara nimero 2 nyuma y’igenda rya Hector Bellerin, kuva icyo gihe yahise aba inkingi ya mwamba mu ikipe ya Arsenal aho ayifatiye runini mu bwugarizi bwayo binayigira amwe mu makipe afite ubwugarizi bukomeye mu Bwongereza no ku mugabane w’Iburayi muri rusange.

Saliba aba ari mu ikipe y’umwaka ya English Premier League kuva yayigeramo ndetse yitezweho gufasha ikipe ya Arsenal gukomeza kwiruka ku bikombe birimo icya Shampiyona iheruka mu myaka 21 ishize n’igikombe cya UEFA Champions League itaratwara kuva yabaho.