
Ikipe y’igihugu ya Nigeria yageze ku mukino wa nyuma isezereye Gabon naho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) igera ku mukino wa nyuma isezereye Cameroon mu mikino ya kamarampaka yo ku mugabane w’Afurika mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi.
Kuri uyu wa kane tariki 13 Ugushyingo 2025 hakinwe imikino ibiri ya 1/2 cy’imikino ya kamarampaka mu gushaka itike y’igikombe cy’isi yabereye muri Morocco.
Saa 18:00 ku isaha y’i Kigali nibwo Gabon yatanaga mu mitwe na Nigeria kuri Complexe Sportif Prince Heritier Moulay El Hassan, uyu mukino warangiye Nigeria itsinze Gabon ibitego 4-1.
Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, Nigeria yari yabanje igitego ku munota wa 78 gitsinzwe na Akor Adams ariko Mario Lemina aza kukishyura ku munota wa 89 bituma amakipe yombi ajya mu minota 30 y’inyongera.
Mu minota 30 y’inyongera niho Nigeria yaboneye ibindi bitego bitatu byatsinzwe na Chidera Ejuke ku munota wa 97 ndetse n’ibitego 2 bya Victor Osimhen ku munota wa 102 na 110 bituma umukino urangira ari ibitego 4-1.
Nigeria yahise igera ku mukino wa nyuma gusa yagombaga gutegereza umukino warugiye guhuza Cameroon na DR Congo kuri Stade Al Barid saa tatu z’ijoro ku isaha y’i Kigali kugira ngo imenye ikipe yo gucakirana nayo ku mukino wa nyuma.
Mu mukino wa Cameroon na DR Congo amakipe yombi habuze inyeganyeza amazamu ariko bigeze mu minota y’inyongera y’umukino DR Congo yabonye koruneri yatewe neza na Brian Kibambe Cipenga wari winjiye mu kibuga asimbuye umupira usanga kapiteni Chancel Mbemba ahagaze neza ahita anyeganyeza amazamu ku ruhande rwa DR Congo.
Cameroon yisamye yasandaye ihita isezererwa gutyo, ibi bishyira mu kangaratete akazi k’umutoza Marc Brys wananiwe no kubona itike binyuze mu matsinda nyuma yo kurangiriza inyuma ya Cape Verde yabonye itike bwa mbere mu mateka yayo.
Ku Cyumweru tariki 16 Ugushyingo 2025 nibwo hategerejwe umukino wa nyuma uzahuza Nigeria na DR Congo saa tatu z’ijoro kuri Complexe Sportif Prince Heritier Moulay El Hassan i Rabat muri Morocco.

Ikipe izatsinda muri izi kipe 2 izahita ihagararira umugabane w’Afurika mu mikino ya nyuma ya kamarampaka izahuza amakipe 6 yo ku migabane itandukanye, amakipe abiri muri aya makipe 6 niyo azabona itike yo gukina imikino y’igikombe cy’isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Mexique na Canada.
Kugeza ubu Amerika y’Amajyepfo (CONMEBOL) izahagararirwa n’ikipe imwe ariyo Bolivia, Oseyaniya (OFC) izahagararirwa na New Caledonia ni mu gihe ikipe imwe izahagararira Afurika (CAF) izamenyekana ku Cyumweru, ikipe izahagararira Aziya (AFC) ntiramenyekana ndetse n’amakipe abiri azahagararira Amerika ya ruguru n’iyo hagati (CONCACAF).

