Volleyball: Shampiyona iranzika REG VC yisobanura na Kepler VC

Shampiyona ya volleyball iratangira kuri uyu wa gatanu mu bagabo n'abagore

Kuri uyu wa gatanu tariki 17 Ukwakira Shampiyona y’u Rwanda ya volleyball y’umwaka wa 2025-26 iratangira ku munsi wayo wa mbere Kepler icakirana na APR mu bagore naho REG icakirane na Kepler mu bagabo.

Umukino wa Kepler na APR mu bagore uratangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba naho REG na Kepler mu bagabo zicakirane saa mbiri z’ijoro, imikino yombi irabera muri Petit Stade i Remera.

Ibiciro by’amatike yo kwinjira kuri iyi mikino ni ibihumbi bitatu (3,000 RWF) ahasanzwe ndetse n’ibihumbi bitanu (5,000 RWF) muri VIP. Amatike asangwa kuri https://ticqet.rw/

Mu bagore: Kepler WVC VS APR WVC

Uyu ni umwaka wa kabiri ikipe ya Kepler WVC igiye gukina Shampiyona, umwaka ushize yari yarangije iri ku mwanya wa kane nyuma yo gutsindwa na RRA VC.

Kepler WVC y’umutoza Siborurema Florien yongeyemo imbaraga ugereranyije n’umwaka ushize w’imikino kuko yasinyishije abakinnyi bashya barimo umunya-Kenya Daisy Chepkirui ukina nk’umwataka na Hope Musanabo wavuye muri Police WVC ukina nka fixeuse ndetse n’abandi. 

Kepler WVC

Iyi kipe yerekanye urwego rwiza mu mikino ya Medwell Pre-season Volleyball Tournament yakinwe icyumweru gishize aho yegukanye umwanya wa gatatu, yari yakuwemo na Police WVC ariko bigoranye kuko ari umukino wasabye iseti ya kamarampaka.

Ku rundi ruhande, APR WVC y’umutoza Kamasa Peter ni ikipe isanzwe ari ubukombe muri volleyball y’u Rwanda, umwaka ushize yarangirije Shampiyona ku mwanya wa kabiri nyuma yo guhigikwa na Police WVC.

APR WVC

Iyi kipe ntiyahindutse cyane ugereranyije n’umwaka ushize n’ubwo yatakaje umwe mu bakinnyi bayifashaga cyane Dusabe Flavia ukina nka hagati (Middle blocker) wamaze kwerekeza muri Police WVC.

Umukino uhuza APR WVC na Kepler WVC ni umwe mu mikino ikomeye iraza kuba ibimburira indi muri Shampiyona ya volleyball mu kiciro cy’abagore.

Mu bagabo: REG VC VS Kepler

Uyu mukino uratangira saa mbiri z’ijoro, uyu ni umwe mu mukino ukomeye wo kureba dore ko amakipe ku mpande zombi yiyubatse ugereranyije n’umwaka ushize w’imikino.

Amakipe yombi yahinduye abatoza, Jean Patrice Ndaki Mboulet niwe utoza Kepler VC, uyu mwanya yawugiyeho asimbuye Nyirimana Fidele waruyimaranye imyaka ibiri. Ndaki yagiye gutoza Kepler VC avuye muri REG VC aho yahise asimburwa n’umugande Mugisha Bavuga Benon warugarutse muri iyi kipe.

Mu mwaka ushize w’imikino aya makipe yombi yasezerewe muri 1/2 cy’imikino ya kamarampaka maze ahurira ku mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, REG VC niyo yaje kwegukana umudali wa bronze ihigitse Kepler VC.

Kepler VC yariyubatse dore ko yasinyishije abakinnyi barimo umunya-Algeria ukina yataka (Receiving attacker) Mohamed Radi Krid ndetse na Jules ukina nka Libero wavuye muri EAUR VC.

Kepler VC

Aba bakinnyi baje basanga umunya-Tanzania Neeke wavuye mu mvune ndetse n’abandi bakinnyi bakomeye basanzwe muri iyi kipe barimo Dusenge Wickliff, Mahoro Yvan, Nkurunziza John n’abandi.

Ku rundi ruhande, REG VC nayo ni ikipe yiyubatse cyane kuko yaguze abakinnyi bashya barimo umunya-Kenya Nicholas Matui, umugande Sam Engwau, Gisubizo Merci wavuye muri APR VC, Ntaneteri Crispin na Twagirayezu Emmy bavuye muri Police, Mpambara Pacifique ukirangiza amashuri yisumbuye na Mugabo ukina nka passeur wavuye muri Gisagara VC.

REG VC

Umukino wa Kepler VC na REG VC ni umwe mu mikino ikomeye cyane yo kwitega ku bakunzi ba volleyball mu Rwanda ndetse binagoye kuraguza umutwe ku buryo uyu mukino ushobora kurangira.